Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi bwatangaje ko bumaze gutahura amaguriro y’imiti y’amatungo 5 acuruza imiti itujuje ubuziranenge, ibintu aborozi bavuga ko byagize ingaruka ku matungo yabo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Farumasi zafashwe ngo zasanganywe imiti itujuje ubuziranenge irimo uwica uburondwe ku nka witwa NOROTRAZ n’undi witwa wa Bupanor, imochem na Butachem ikoreshwa mu bihugu bya Afurika y’Ibirasirazuba nayo yinjijwe mu buryo bwa magendu kuko itanakoreshwa mu Rwanda .
Bamwe mu borozi baganiriye na RBA bavuga ko batamenya niba umuti wica uburondwe ari umwiganano. Iyo bageze mu ma farumasi acuruza imiti y’amatungo ngo bapfa kugura kuko baba bizeye ko winjiye mu gihugu wamaze kugenzurwa. Nyamara ngo iyo baguze uyu muti wa magendu bigira ingaruka ku matungo yabo ndetse n’abacuruzi bafite imiti yemewe bakagwa mu gihombo kuko uyu muti w’umwiganano ugurishwa ku giciro cyo hasi nkuko babivuga.
RAB ivuga ko hashize ibyumweru bibiri gusa imenye amakuru y’uko haba hari imiti ya magendu icuruzwa mu Rwanda, aya makuru akimenyekana ngo hahise hatahurwa litiro 8 z’umuti wica uburondwe ku nka (NOROTRAZ), Farumasi eshanu nizo zatahuwemo iyi miti bivugwa ko yinjiye mu Rwanda itujuje ubuziranenge.
Mu mwaka wa 2015 habaruwe ko 42% by’inka zapfuye zishwe n’indwara zikomoka ku borondwe, Mu Rwanda habarurwa inka zigera kuri miliyoni 1 n’ibihumbi 300.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Byaketswe ko iyi miti itujuje ubuziranenge yaba yaragize uruhare mu gutuma inka nyinshi zicwa n’uburondwe, n’ubwo u Rwanda rufite ikigo gishinzwe ubuziranenge (RSB), hakunze kugarukwa ku kibazo cy’ibikoresho bitujuje ubuziranenge bisangwa byarageze ku masoko.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


