Bugesera: Izuba ry’igikatu ryangije imyaka rishobora kubasigira amapfa

Sangiza iyi nkuru

Izuba ry’igikatu ryangije imyaka iri mu mirima itarakura mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Uburasirazuba ryatumye bamwe mu baturage bagira impungenge z’uko nirikomeza gutya imvura igakomeza kubura bashobora kwibasirwa n’inzara.

Muri aya mezi ashyira impera z’umwaka ubundi hasanzwe hagwamo imvura iringaniye ituma imyaka ikura neza ariko muri uyu mwaka yabaye iyanga cyane cyane mu Karere ka Bugesera imyaka bateye ikaba yarumiye mu mirima.

Bamwe mu baturage baganiriye na Isango Star bo mu Murenge wa Ririma bavuze ko babona bizabasigira amapfa kuko ibyo bahinze birimo ibishyimbo, amasaka n’imyumbati biri kugenda byuma.

Aha kandi aba bahinzi banasabako ubuyobozi ko bwababa hafi mukubashakira igisubizo.

Umuyobozi w’agateganyo w’ Akarere ka Bugesera, Mugiraneza David, yabwiye Isango Star dukesha iyi nkuru, ko iki kibazo cy’imyaka irimo kugenda yuma bitewe n’iri bura ry’imvura kiharangwa ,gusa ngo hakaba hari gushakwa ibisubizo.

Yagize ati “Ikibazo kirahari muri Bugesera izuba rirahari ubungubu,twakoze inama yo kurwego rw’akarere ndetse no kurwego rw’intara kubera ikibazo cy’amapfa ariko noneho hari n’ibikoresho bikiri bikeya turacyashakiza kugirango turebe ko MINAGRI yadufasha mugihe izuba rikomeza kubaho.”

Ku kijyanye n’ahibasiwe cyane ku buryo bashobora no kubura ibyo kurya, Mugiraneza David akomeza avuga ko abaturage badakwiye kugira impungenge kuko bazahabwa ibyo kurya.

Mu mirenge igera kuri 15 igize akarere ka Bugesera mu ntara y’Iburasirazuba, irindwi muri yo niyo yibasiwe cyane n’izuba kurusha ahandi ariyo; Ririma, Musenyi, Mwogo, Juru, Rweru, Nyamata na Mayange .

Akarere ka Bugesera kakaba kavuga ko n’ahandi hasigaye izuba ririmo kugenda ryiyongera.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Bugesera: Izuba ry’igikatu ryangije imyaka rishobora kubasigira amapfa
    Bwa ubuyobozi cg abaturage ntacyo mwakora. Musenge Imana yo mu ijuru. Kuko ariyo ishoboye byose. Mwari muzi yuko ivubira imvura ababi na beza.

  2. Bugesera: Izuba ry’igikatu ryangije imyaka rishobora kubasigira amapfa
    Bwa ubuyobozi cg abaturage ntacyo mwakora. Musenge Imana yo mu ijuru. Kuko ariyo ishoboye byose. Mwari muzi yuko ivubira imvura ababi na beza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *