Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwakatiye igihano cy’igifungo cya burundu umugabo wishe umugore we amukubise umuhini ubushinjacyaha bwari bwasabiye iki gihano ku itariki ya 01 Ugushyingo 2021.
Ubushinjacyaha bukaba bwari bwamureze mu buryo bwihuse mu Rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga ku wa 25/10/2021, aho uregwa yashinjwa gukorera icyaha mu Mudugudu wa Sahara, Akagari ka Gisanga, Umurenge wa Mbuye, Akarere ka Ruhango, Intara y’Amajyepfo, ubwo yicaga akubise umuhini umugore we babanaga mu buryo butemewe n’amategeko bari basanzwe bafitanye amakimbirane.
Ukekwa yateruye uwo mugore amujyana mu buriri, afata umuhini awumuhondagura mu mu twe kugeza umugore ashizemo umwuka. Ababonye umurambo, basanze mu buriri hari ikidendezi cy’amaraso, umugabo akaba yari yahunze, baza kumufata yibereye aho bokereza inyama .
Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru bwavuze ko ukekwa akaba yari ataragera kure y’aho yabaga kuko yabanje kujya gushaka icyo yarya ngo abone uko akomeza urugendo, akaba yari yabwiye umuntu bahuye ko abanje kujya gushaka icyo yiramiza (arya) ngo kuko yari abizi ko nibamufata bamufunga cyangwa bakamwica.
Uwo yabibwiye yamusabye kumubikira ibanga, na we abimenyesha abandi baturage, baramufata.
Ukekwa akurikiranweho icyaha cyo kwica umuntu biturutse ku bushake, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Icyo cyaha kiramutse kimuhamye akaba yahanishwa igifungo cya burundu.


