Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 8 Ugushyingo 2021 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru ziganjemo izirebana n’umutekano, ubutabera na politiki.
Eshanu muri zo ni izikurikira:
M23 yongeye kuvugwa muri RDC
Igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo kizwi nka FARDC cyatangaje ko umutwe wari wararambitse intwaro wa M23 wagabye igitero muri Teritwari ya Rutshuru mu ijoro ryo ku wa 7 Ugushyingo 2021, ifata uduce turimo Chanzu.
Aba barwanyi bakigera muri utu duce, birukanye abasirikare ba Leta bake bari bahari nk’uko FARDC yakomeje ibitangaza, gusa mu gitondo cyo ku wa 8 habaye imirwano yo kuhabohoza, ituma ibihumbi by’Abanyekongo bihungira muri Uganda biciye ku mupaka wa Bunagana.
Bamwe mu bayobozi bo muri RDC bavugaga ko aba barwanyi baturutse mu Rwanda ariko igisirikare cy’u Rwanda cyarabihakanye, kivuga ko baturutse muri Uganda iyo bari barahungiye. Hashize iminsi ibiri, Umugaba Mukuru wa FARDC, Gen. Célestin Mbala yasuye iki gihugu, avuga ko iby’iki gitero babihariye urwego rw’akarere rugenzura imbibi, EJVM ngo rukore iperereza.
Mpayimana wahatanye na Kagame mu matora yahawe akazi
Inama y’abaminisitiri yateranye tariki ya 12 Ugushyingo 2021 yahaye Mpayimana Philippe akazi k’impuguke ishinzwe ubukangurambaga muri Minisiteri nshya y’Ubumwe n’Inshingano Mboneragihugu, MINUBUMWE.
Mpayimana yamenyekanye mu 2017 ubwo we na Hon. Dr Frank Habineza bahataniraga na Paul Kagame umwanya w’Umukuru w’Igihugu, akagira amajwi 0.7%.
Uretse Mpayimana wahawe aka kazi, na Dr Habineza washinze ishyaka riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije, DGPR, yari asanzwe yaragiriwe icyizere, agirwa umwe mu badepite batavuga rumwe n’ubutegetsi.
Cyuma Hassan yasubijwe muri gereza
Umunyamakuru Niyonsenga Dieudonné wiyita Cyuma Hassan yasubijwe muri gereza ya Nyarugenge nyuma yo guhamwa ibyaha yari yarahanaguweho n’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo.
Iki cyemezo cyafashwe n’urukiko rukuru nyuma yo kumva ubujurire bw’Ubushinjacyaha ku cyemezo cyo kumugira umwere ku byaha bine bwamushinjaga.
Cyuma wari warafunguwe muri Werurwe 2021, yakatiwe igifungo cy’imyaka 7, acibwa n’ihazabu ya miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda. Nyuma gato y’icyemezo cy’urukiko, yahise atabwa muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano.
Abashinjaga Urayeneza bisubiyeho
Mu rukiko rukuru, urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya umupaka, humvikanye ubuhamya mu bujurire bwa Gerard Urayeneza washinze kaminuza ya Gitwe.
Muri ubwo bujurire, abamushinjaga baramushinjuye, bavuga ko mu buhamya bari baratanze mbere, babeshye, umwe muri bo avuga ko yahawe inzoga, arasinda, akora inyandikomvugo ishinja Urayeneza icyaha cyo kuba icyitso mu cyaha cya jenoside, undi avuga ko yabikoze nyuma yo gushukishwa ibiryo n’uwitwa Ahobantegeye wakoraga muri kaminuza ya Gitwe.
Urayeneza yari yarakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa iki cyaha n’icyo kuzimiza cyangwa gusibanganya ibimenyetso bya jenoside.
Perezida Nyusi yirukanye ba Minisitiri babiri
Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi tariki ya 9 n’iya 10 Ugushyingo 2021 yirukanye Minisitiri w’Umutekano w’Imbere, Amade Miquidade n’uw’Ingabo, Jaime Neto.
Ntabwo ibiro bye byigeze bitangaza impamvu y’iyirukanwa ry’aba bayobozi, gusa ngo zaba zifite aho zihuriye n’umutekano muke n’ibyaha bya ruswa.
Neto by’umwihariko yari yarahawe inshingano yo kuyobora ibikorwa byo kurwanya umutwe w’iterabwoba uhungabanya umutekano w’intara ya Cabo Delgado.


