Mu ijoro rya tariki ya 15 Ugushyingo 2017 ni bwo humvikanye inkuru y’akababaro y’urupfu rwa Ndikumana Hamad wamenyekanye nka Katauti na Hategekimana Bonaventure wamenyekanye nka Gangi, bombi bakiniye amakipe akomeye mu Rwanda nka Rayon Sports n’iy’igihugu, Amavubi mu bwugarizi.
Mu ijoro ry’uwo munsi, umusore wabanaga na Katauti yatabaje muganga wa Rayon Sports, Mugemana Charles amubwira ko amurembanye nyamara kare yari muzima anafite imbaraga kuko yari yanatoje iyi kipe cyane ko icyo gihe yari umutoza wungirije.
Mugemana ngo yagiye gutabara, asanga Katauti yashizemo umwuka, ni bwo guhamagara Imbangukiragutabara y’ibitaro bya CHUK, ijyana umurambo we.
Muri iryo joro ni bwo uyu mwugariro yapfiriye mu bitaro bya Kabutare biherereye mu Karere ka Huye yari amaze amezi abiri abirembeyemo, nyuma yo kunyura mu bindi bitaro bitandukanye birimo ibya Gisenyi, Ruhengeri na CHUK kuva mu 2016.
Icyo gihe Gangi yari yarajyanwe mu cyumba cye wenyine, umurwaza yarasabwe gutaha kuko uko yari ameze ntiyari yemerewe kubana nawe aho yari arwariye.
Inkuru y’urupfu rw’aba bakinnyi bombi yababaje Abanyarwanda, by’umwihariko abakunzi b’umupira w’amaguru. Uwari Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne yagize ati: “Turihanganisha cyane imiryango ya Hammad na Hategekimana. Tuzahora twibuka umusanzu bagize mu guteze imbere u Rwanda binyuze mu mupira w’amaguru. Baruhukire mu mahoro.”


