Kuri uyu wa Mbere, itariki 15 Ugushyingo, minisitiri w’ubuhinzi, Dr Gerardine Mukeshimana, afatanyije n’inzego z’umutekano n’umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Bugesera, Mugiraneza David batangije igikorwa cyo kuhira imyaka kuri site y’ubuhinzi ifite hegitari 70, nyuma y’aho imvura ikomeje kubura muri aya mezi y’impera z’umwaka ubusanzwe yagwagamo imvura iringaniye yatumaga imyaka ikura neza.
Aba bayobozi barimo gufatanya n’abahinzi ba Mareba kuhira imyaka hifashishijwe amazi y’Ikiyaga cya Cyohoha y’Amajyaruguru mu gikorwa cyatangijwe ku mugaragaro na minisitiri Mukeshimana.

Ni mu rwego rwo gukangurira abaturage guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere hifashishijwe amazi y’ibiyaga, imigezi n’ibishanga. Site zizakorwaho ibikorwa byo kuhira ni 49 zihwanye na 2,131ha.
Ni nyuma y’aho bamwe mu baturage baganiriye n’itangazamakuru bo mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Ririma bavuze ko babona ibura ry’imvura rizabasigira amapfa kuko ibyo bahinze birimo ibishyimbo, amasaka n’imyumbati biri kugenda byuma.

Aha kandi aba bahinzi banasaba ko ubuyobozi ko bwababa hafi mu kubashakira igisubizo.
Umuyobozi w’agateganyo w’ Akarere ka Bugesera, Mugiraneza David, yavuze ko iki kibazo cy’imyaka irimo kugenda yuma bitewe n’iri bura ry’imvura kiharangwa ,gusa ngo hakaba hari gushakwa ibisubizo.

Ku kijyanye n’ahibasiwe cyane ku buryo bashobora no kubura ibyo kurya, Mugiraneza David yemeje ko abaturage badakwiye kugira impungenge kuko bazahabwa ibyo kurya.


