terror-suspects_-og_image.jpg

Mohamed Ali Abikar wo mu gitero cya Garissa cyahitanye 148 yatorotse gereza

Sangiza iyi nkuru

Abantu batatu barimo n’uwafashwe bijyanye n’igitero yo mu Mujyi wa Garissa muri Kenya kuri kaminuza yaho, Mohamed Ali abikar, batorotse gereza ya Kamiti mu gicuku cyo kuwa Mbere ahagana saa saba

Urwego rushinzwe kugenza ibyaha muri Kenya, DCI, rwemeje ayo makuru ruvuga ko aba batatu babashije gutoroka gereza irinzwe cyane iri i Nairobi. Nta byinshi rwatangaje ku buryo aba batatu baba barabashije Kamiti, imwe muri gereza zirinzwe cyane muri icyo gihugu.

Uru rwego rwasabye Abanya-Kenya kuba maso kuko ngo babiri muri ibi byihebe, biba byikwije ku cyitwa intwaro. Mohamed Ali abikar, yafashwe mu 2015 nyuma y’igitero cyafashwe nk’icy’iterabwoba cyahitanye abiganjemo abanyeshuri.

Abandi batorotse ni Musharaf Abdalla Akhulunga uzwi nka Zarkawi, Alexi cyangwa Shukri. Undi ni Joseph Juma Odhiambo uzwi nka Yusuf.

Polisi yashyizeho $ 536,000 ku muntu watanga amakuru atuma aba bantu batatu bafatwa nk’ibyihebe bongera gufatwa.

terror-suspects_-og_image.jpg

Uhereye ibumoso: Musharaf Abdalla Akhulunga uzwi nka Zarkawi, Mohamed Ali abikar na Joseph Juma Odhiambo uzwi nka Yusuf bashakishwa

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *