Steve Bannon, umwe mu nkoramutima cyane z’uwari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatawe muri yombi kubera gusuzugura inteko ishinga amategeko.
Ni nyuma y’aho komisiyo yihariye y’Umutwe w’Abadepite irimo gukora iperereza ku gitero cy’abashyigikiye Trump cyo ku italiki ya 6 Mutarama gushize ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’Amerika (Capitol), ihamagaje Bannon, w’imyaka 67 y’amavuko, ngo aze kuyisobanurira ibyo yaba azi kuri iki gitero akanga kwitaba bikamuviramo gutabwa muri yombi.
Mu kwezi gushize, inteko ishinga amategeko yashyikirije ikirego ku cyaha cyo kuyisuzugura kuri minisitiri w’ubutabera, Merrick Garland, ari nawe mushinjacyaha mukuru wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, umushinjacyaha yatanze ikirego mu rukiko.
Kuri uyu wa Mbere, Steve Bannon yigemuriye ubwe ubutabera, ahita ashyirwa muri kasho by’agateganyo. Yagombaga kugezwa imbere y’umucamanza bwa mbere nyuma ya saa sita (ku isaha ya Washington D.C.) mu rukiko rwo ku rwego rw’igihugu rwo mu murwa mukuru w’igihugu, kugirango amusomere ikirego, amubaze niba acyemera cyangwa niba atecyemera.
Iyi nkuru dukesha Ijwi rya Amerika ivuga ko itegeko rivuga ko icyaha cyo gusuzugura inteko ishinga amategeko gishobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’ukwezi kumwe n’umwaka, ihazabu y’amadolari 1,000. Uretse kuba inshuti ya hafi cyane ya Trump, Bannon yanamubereye umujyanama wa mbere mu mezi arindwi ya mbere y’ubutegetsi bwe muri Maison Blanche, kuva ku 20 y’ukwa mbere kugera kuri 18 y’ukwa munani 2017.
Steve Bannon abaye uwa mbere inteko ishinga amategeko (Congress) ikurikiranyeho icyaha cyo kuyisuzugura mu rwego rw’iperereza ku gitero cyo muri Mutarama ku ngoro yayo.


