Col. Doumbouya yavuze ko nta mubano wihariye yigeze agirana n’uwari Perezida, Condé

Sangiza iyi nkuru

Col. Mamady Doumbouya uyoboye Repubulika ya Guinea mu nzibacyuho nyuma yo guhirika ubutegetsi bwa Alpha Condé yahakanye ibyavugwaga ko yari inshuti ye ya hafi.

Uyu musirikare yabitangarije mu kiganiro cyo kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2021 yagiranye n’umunyamakuru wa Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, kikaba ari nacyo cya mbere yagiranye n’itangazamakuru kuva yahirika Condé.

Col. Doumbouya yahiritse ubutegetsi bwa Condé ari umuyobozi w’umutwe w’abasirikare badasanzwe muri Guinea. Yahawe iyi nshingano n’uwo yahiritse wari waramuzamuriye amapeti kuva ku rya Corporal yari yarakuye mu mutwe udasanzwe w’igisirikare cy’u Bufaransa uzwi nka Légionnaire.

Uyu musirikare yabajijwe niba Condé atari we wamukuye mu Bufaransa aho yabanaga n’umuryango we, ngo amuzamure mu ntera nk’uko byavuzwe, arabihakana. Yasubije ati: “Imyaka irenga 10 irashize mfashe icyemezo cyo gusiga umugore n’abana banjye, bitewe n’urukundo nkunda igihugu cyanjye. Navuye mu Burengerazuba kugira ngo nze gukorera igihugu cyanjye. Oya. Ni njyewe ubwanjye wifatiye icyemezo cyo kuza muri Guinea.”

Mu gushimangira ko nta mubano wihariye yigeze agirana na Condé, Col. Doumbouya yavuze ko mu myaka irenga 10 amaze asubiye muri Guinea, bahuye inshuro ebyiri gusa. Ati: “Kugira ngo mubyumve neza, kuva Prof. Alpha Condé yaba Perezida, twahuye inshuro ebyiri gusa. Ubwa mbere twahuye ni tariki ya 2 Ukwakira 2018 ubwo twizihizaga umunsi mukuru w’ubwigenge bwa Guinea. Ubundi twahuye ni igihe twari mu muhango wo gushyingura.”

Ibyo kuba umwizerwa wa Condé ku buryo byari kumubuza guhirika ubutegetsi bwe, ntabwo uyu musirikare abiha agaciro. Yabisobanuye ati: “Ndatekereza ko kuba umwizerwa biba hagati y’umuntu n’igihugu. (…) Ndatekereza ko ntaje gukorera umuntu, ahubwo naje gukorera Repubulika ya Guinea, rero nk’umusirikare akazi kanjye ni ugukorera Repubulika.”

Col. Doumbouya n’abasirikare ayoboye bahiritse ubutegetsi bwa Condé tariki ya 5 Nzeri 2021, arahirira kuyobora inzibacyuho tariki ya 1 Ukwakira. Amahanga ategereje kumenya igihe ubuyobozi bushingiye kuri demukarasi (amatora) buzagiraho gusa we avuga ko iki gihe kizagenwa n’abaturage bafite ijambo rya mbere ku gihugu cyabo, akanemeza ariko ko nta musirikare uziyamamaza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *