Amakuru yamenyekanye avuga ko umugabo w’Umunyarwandakazi, Teta Sandra witwa Weasel Manizo (Douglas Mayanja) yateye inda undi mugore witwa Grace Khan, usanzwe ari umuhanzi. Bikimara kumenyekana ko Grace Khan atwite, abantu benshi bahise bakeka ko inda yaba ari Prince Omar wibera i London mu Bwongereza. Hari amakuru avuga ko ibi bishobora kuba atari impamo ari nako bitera urujijo ku waba yarateye inda Grace Khan. Ubwo yari mu birori bya baby Shower mu cyumweru gishize, Grace Khan, yavuze ko ” Ndi hafi gushyira ku karubanda uwanteye inda akanyihakana. Ni umuhanzi hano, ni icyamamare.” Blizz itangaza ko mu cyumweru gishize, Grace Khan yabwiye zimwe mu nshuti ze za hafi ko ” Uwamuteye inda ari Weasel Manizo.” Weasel Manizo ntacyo aratangaza ku bivugwa gusa ubusanzwe akunze kuvugwaho kugira abana uruhuri. Weasel ntacyo aratangaza ku bimuvugwaho. Iki kibazo cyo kuvugwaho kugira abana benshi cyatumye Se wa Weasel, Gerard Mayanja, asaba abakobwa bose bavuga ko babyaranye na Weasel kumugeraho ariko yatangaje ko yabuze uwagera iwe ngo yerekane umwuzukuru. Ni mu gihe muri iyi minsi bizwi ko Weasel abana na Teta Sandra, banafitanye urubyaro.



2 Responses
Umugabo wa Teta yatunzwe agatoki ko yateye inda undi mugore
mwasoma neza iyo nkuru mwanditse nabi ngo ” umugabo w’umunyarwandakazi,Weasel !!! murumva hatarimwo ikosa se ???
Umugabo wa Teta yatunzwe agatoki ko yateye inda undi mugore
mwasoma neza iyo nkuru mwanditse nabi ngo ” umugabo w’umunyarwandakazi,Weasel !!! murumva hatarimwo ikosa se ???