Ibisasu bibiri byaturikiye hafi y’ingoro y’Inteko ishinga amategeko ya Uganda mu murwa mukuru, Kampala no ku igorofa ya Kooki iteganye na sitasiyo ya Polisi y’uyu mujyi mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2021.
Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga n’ibitangazamakuru byo muri Uganda agaragaza umwotsi mwinshi n’umuriro byazamukiye kuri iyi gorofa, ahaparitse imodoka.
Daily Monitor yatangaje ko hari imodoka zahiriye aho iki gisasu kimwe cyaturikiye. Humvikanamo ijwi ry’abagenzi bibaza bati: “Ariko se abapolisi bari hehe?”, umupolisi utambuka aramubaza ati: “Abapolisi baze bakore iki?”
Andi makuru kandi avuga ko abapolisi bakajije umutekano ku ngoro y’Inteko ya Uganda bitewe n’iki gisasu cyahaturikiye.
Ntabwo abateze ibi bisasu n’icyo bari bagambiriye biramenyekana, ntibiranamenyekana niba hari uwaba yagikomerekeyemo.
Mu Kwakira 2021 iki gihugu cyagabwemo ibindi bitero by’iterabwoba bibiri nyuma y’impuruza zari zatanzwe na guverinoma y’u Bwongereza. Icya mbere cyaguyemo umuntu umwe, ikindi cyica umwiyahuzi wari ugitwaye gusa.

4 Responses
Kampala: Ibisasu byaturikiye hafi y’ingoro y’Inteko na sitasiyo ya Polisi
M7 arimo gupanga iki? Arashaka uko atera u Rwanda?
Kampala: Ibisasu byaturikiye hafi y’ingoro y’Inteko na sitasiyo ya Polisi
M7 arimo gupanga iki? Arashaka uko atera u Rwanda?
Kampala: Ibisasu byaturikiye hafi y’ingoro y’Inteko na sitasiyo ya Polisi
Ibisasu byaturikiye ahantu hari camera myinshi.
Nibyambere zagombaga kuba zabibonye.
Kuki ntabyo m7 na Gen Kainerugaba batangaza?