Umugore wa Rwigara Assinapol, Adeline Mukangemanyi Rwigara yabwiye urukiko rukuru rw’ubucuruzi ko aburana n’abanyembaraga mu kwerekana ko nta cyizere afite ko atazatsinda urubanza ruhagarikisha cyamunara y’igorofa y’umuryango we igeretse kane.
Uru rubanza umuryango wa Rwigara mu izina ry’uruganda Premier Tobacco Company Ltd uraruburanamo na Cogebank ivuga ko ruyibereyemo ideni ry’amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri miliyoni 576 kabishingiraho isaba ko iyi gorofa y’ingwate yatezwa cyamunara, ikishyurwa amafaranga yayo.
Ni mu gihe ariko uru ruganda rwo ruvuga ko ideni ryose rwari rubereyemo Cogebank rwamaze kuyishyura.
Mu rubanza rwabaye kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2021, umucamanza w’urukiko rw’ubucuruzi yumvise ibisobanuro ku mpande ziburana; urwa Rwigara n’urwa Cogebank.
Nk’uko tubikesha VOA, Adeline uhagarariye uyu muryango, yabwiye urukiko ko uyu mwenda Cogebank yawubageretseho.
Yagize ati: “La raison du plus fort est toujours la meilleure (impamvu y’umunyembaraga igihe cyose ihora yumvikana). Abatwaye urwo ruganda mu bufindo turi muri gereza n’umwana wanjye, ko birukankiye kurutwara ntibarutwarane n’ibibazo byarwo?”
Urukiko ruzatanga umwanzuro kuri uru rubanza tariki ya 29 Ugushyingo 2021.

8 Responses
Adeline Rwigara yabwiye urukiko ko aburana n’abanyembaraga
Erega oui idi ni moi umugabo rwigara Yaris incuti yo kwa kinani niho yanjye amafaranga kuko Yaris incuti ya akadasohoka no kwa habyara inkotanyi ziba zimucengejemo amatwara agambanira incuti aha imisanzu te yose for ariko abantu baramubwira ngo Wagener gahoro mu Gabon ATI none wacu kandi babyemereye gukorera mu bwisanzure ABA ahetse impyisi none reba uko byakugendekeye Didi byabera buri wese urugero for ntigira incuti ahubwo ni inyungu

Aha muba mujijisha abaturage. Niba bavuga ko bishyuye miliyono 500 (ntabwo ari frw 500.000), itangazamakuru mwagombaga kubaza neza ulo ikibazo giteye kuko na banki ntabwo ari abasazi

Jye ndumva hazabeho ubushishozi ndumva banki iri kumuhohotera

Agakundwa na Bose ni ubuzima.
Naho agakunzwe na babiri kabateranya ni ifaranga.
Adeline namenye ko munda y’ingoma ari kure, maze yitondere imanza ntizizamuhira, kereka niba mubucamanza ahishyikira cyane.Ndarivuze.