Kirehe: Inka 13 ziherutse gupfira rimwe zaba zarishwe n’ibinyabutabire biba mu masaka

Sangiza iyi nkuru

N’ubwo ibizamini byo muri Laboratwari bitaratanga ibisubizo, Dr Uwituze Solange, Umuyobozi wungirije muri RAB ushinzwe iterambere ry’ubworozi avuga ko bakeka ko inka 13 z’umuturage ziherutse gupfira icyarimwe mu Karere ka Kirehe zaba zarishwe n’ibinyabutabire bibiri.

Ni nyuma y’aho izo nka zapfuye mu buryo bw’amayobera kuwa Gatandatu ushize, itariki 13 Ugushyingo, mu Murenge wa Mpanga mu Karere ka Kirehe bikavugwa ko zaba zararozwe n’umuntu zari zoneye amasaka.

Umuyobozi wungirije muri RAB, Dr Uwituze Solange yavuze ko bishoboka ko izi nka zaba zarishwe n’ibinyabitabire byo mu bwoko bubiri nubwo ibizamini bya laboratwari bitarajya ahagaragara.

Ati “Kimwe kitwa ‘Nitrate’, icyo iyo kigeze mu gifu cy’inka gihinduka ‘Nitrite’, yagera mu maraso, ikimura umwuka wa ‘oxygen’ ikaba nkeya mu maraso itungo rikicwa no kubura umwuka. Ikinyabutabire cya Kabiri ni icyitwa Cyanide, na yo iyo igeze mu maraso yimura ‘oxygen’ ku ntebe yayo, ikaba nkeya mu maraso, itungo rikicwa no kubura uwo mwuka. Iki kinyabutabire cyica vuba, ni ukuvuga hagati y’iminota 15-30, itungo ryariye ibyatsi bigifite nk’amasaka akiri mato, atararenga ibagara rya mbere”.

Dr Uwituze avuga ko ibyo bipimo byajyanywe muri Laboratwari bitegerejweho kuzarangiza urwikekwe kuri abo barozi bapfushije inka, ngo ntibitinda cyane kuko ibisubizo biboneka mu gihe cy’iminsi itatu (3) nk’uko iyi nkuru dukesha Kigali Today ivuga.

Dr Uwituze yakomeje asobanura ko ibyo binyabutabire biboneka mu bwoko bwose bw’amasaka akiri mato, atararenza hagati ya santimetero 30-40, ibyo binyabutabire ngo bigenda bigabanuka uko ikimera gikura kuko kibikoresha mu mikurire yacyo.

Uwo muyobozi w’umusigire w’Akarere ka Kirehe yavuze ko nk’ubuyobozi bagiye guhumuriza abo baturage bagize ibyago bagapfusha inka, bubasaba gutuza ntibakomeze kuvuga ikibazo cy’uko inka zabo ngo zaba zararozwe, ahubwo bagategereza ibizava mu bipimo byajyanywe muri Laboratwari na RAB.

Ubuyobozi bw’Akarere kandi ngo buzashumbusha abo borozi bubinyujije muri gahunda ya ‘Girinka’, ariko ngo n’abaturanyi b’abo borozi batangiye kwiyemeza kubashumbusha.

Ibyo byago byabaye kuri abo baturage, ngo byatumye ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwongera gufata umwanya wo gukangurira abaturage gufata ubwishingizi bw’amatungo yabo, kuko butabara mu gihe umuntu agize ibyago nk’ibyo, agapfusha amatungo.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Kirehe: Inka 13 ziherutse gupfira rimwe zaba zarishwe n’ibinyabutabire biba mu masaka
    None se Dr Solange we, ko kuva nakera inka zonaga amasaka akiri mato zikabaho, ubwo nitrate yaje mumasaka yiburasirazuba gusa. Birakekwako ari ibinyabutabire buri mu masaka matoya, ubwo se ibisubizo byibizamini nibigaragaza ibitandukanye nibyo, ubwo urakomeza kuyobora ishami ry’iterambere ry’ubuhinzi. Icyo amanyamategeko barusha abandi bose nuko niyo yasanga wica umuntu avuga ko bafashe ukekwaho kwica umuntu, kuko we ntabigushinja ibihamwa n’urukiko. Musubire kwiga rero

  2. Kirehe: Inka 13 ziherutse gupfira rimwe zaba zarishwe n’ibinyabutabire biba mu masaka
    None se Dr Solange we, ko kuva nakera inka zonaga amasaka akiri mato zikabaho, ubwo nitrate yaje mumasaka yiburasirazuba gusa. Birakekwako ari ibinyabutabire buri mu masaka matoya, ubwo se ibisubizo byibizamini nibigaragaza ibitandukanye nibyo, ubwo urakomeza kuyobora ishami ry’iterambere ry’ubuhinzi. Icyo amanyamategeko barusha abandi bose nuko niyo yasanga wica umuntu avuga ko bafashe ukekwaho kwica umuntu, kuko we ntabigushinja ibihamwa n’urukiko. Musubire kwiga rero

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *