skynews-nasa-astronaut-iss_5584149.jpg

Amerika yarakajwe na misile y’Abarusiya yashyize mu kaga abari mu cyogajuru cya ISS

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi wa NASA, Bill Nelson, yatangaje ko ku wa Mbere, “yarakajwe” n’igerageza rya misile yo mu kirere y’u Burusiya yahashwanyukiye ikirere kikuzuramo ibice bigashyira mu kaga abahanga mu by’isanzure bari mu cyogajuru ISS (International Space Station) bikaba ngombwa ko bakwepakwepa.

Nelson yagize ati: “N’amateka maremare kandi kibitseho mu by’ikirere by’abantu, ntibyumvikana ukuntu u Burusiya bwashyira mu kaga atari Abanyamerika gusa n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga mu by’ikirere kuri ISS, ahubwo no ku byogajuru byabo” ndetse n’abahanga mu by’ikirere bari muri station y’u Bushinwa”.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yemeje ko ibice byavuye ku cyogajuru cya kera cy’u Burusiya cyarashwe misile ari byo byahangayikishije abahanga mu by’ikirere bo kuri station ya ISS nk’uko tubikesha France24.

Umuvugizi w’iyi minisiteri,Ned Price yagize ati “Byari biteje akaga. Byari uburangare. Kwari ukutita ku bintu, ”

skynews-nasa-astronaut-iss_5584149.jpg

Kuri uyu wa Mbere, Abanyamerika bane, Umudage umwe n’Abarusiya babiri bari mu cyogajuru, bahatiwe gushaka aho bihisha kubera ibice bice byavuye ku cyogajuru cyarashwe iyo misile n’u Burusiya mu igerageza.

Nibura ibice 1.500 byavuye kuri iyo satelite yashwanyujwe byari binini bihagije kugirango bigaragare kuri radar hamwe na telesikopi, nk’uko Price yavuze. Ariko ibindi bice bitabarika byari bito cyane ku buryo byakurikiranwa, nyamara biracyateza akaga kuri sitasiyo ndetse biracyazenguruka icyogajuru.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *