Umukinnyi Niyonzima Olivier Seif w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, Amavubi, yagaragaye abyinisha abakobwa batatu mu kabyiniro ko mu murwa mukuru wa Kenya, Nairobi.
Aya mashusho afite uburebure bw’amasegonda 33 yashyizwe hanze nyuma y’aho ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru, FERWAFA, ritangarije ko ryamuhagaritse mu ikipe y’igihugu bitewe n’imyitwarire idahwitse gusa ntiryasobanura iby’iyi mitwarire.
Aya mashusho atumvikanamo amajwi, agaragaza uyu mukinnyi wambaye umupira w’umukara w’ingofero yishimye, umukobwa umwe amuri imbere, undi amuri ibumoso, inyuma hari uwa gatatu.
Amakuru yageze mu itangazamakuru avuga ko intandaro yo gufatirwa ibihano kwa Seif ari uko nyuma y’umukino Amavubi yatsinzwemo na Harambee Stars ya Kenya ibitego 2-1, uyu mukinnyi yasize bagenzi be, akajya aho batamenye.
Andi yashimangiye ko uyu mukinnyi watsindiye Amavubi igitego kimwe cyo kwishyura, yagiye mu kabyiniro muri Kenya, kwizihirwa.
Imyitwarire y’uyu mukinnyi ngo yatumye ikipe imusiga, asigara muri Kenya bikaba byavuzwe ko yahise ashaka uburyo yahinduza itike, indege ikamucyura mu masaha y’umugoroba.



