Umuryango w’iwacu bose bari abarozi, baryaga n’abantu- Perezida Nkurunziza

Sangiza iyi nkuru

Mu masengesho y’iminsi 7 yo gushima Imana yarinze u Burundi, Perezida Nkurunziza yatanze ubuhamya bwe ku bari bitabiriye uwo muhango bose barumirwa, ababwira uburyo mu muryango avukamo bose bari abagome kabuhariwe.
denise2
Yagize ati: “Uwarenze ku ntambwe yari papa, abandi bose ntawarengaga umwaka wa gatandatu, kandi bose ntibasengaga Imana, bari abarozi gusa[ abantu baraseka cyane ], ndabazi njyewe[ nawe araseka ], egoooo ndabazi n’ubu bariho,… ariko Imana ishimwe ubu bameze neza cyane, eh eh eh,….”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yakomeje agira ati: “Uzi ko Imana usenga ariyo abandi basenga? bari abantu b’abarozi gusa, barya n’abantu”.
denise3
Perezida akomeza asobanura uburyo abo mu muryango we ngo bajyaga no gutabura imirambo, bwacya ukayisanga mu rugo bayizanye bagiye kuyifungura (kuyirya), rimwe na rimwe abategetsi bakabafata.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ati: “ibyo ni ukuri, umuntu bakajya kumuhamba ku Murango, bwacya umuntu bakamusanga mu nzu y’umuntu ku amaburusheti, ega tuva kure reka mbabwire, Njyewe Imana yarampagurukije,….ntibari boroshye”.
Uyu mwaka wa 2016, ku bwe ngo yaratangaye, aho ubu abo bantu ngo basigaye baza mu rusengero, mu birometero 15 bavuye iwabo bose n’iyonka, bakagenda ibirometero 30 kuza no gutaha.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ati: “Uyu mwaka nibwo bitangiye kandi ntibasiba, ariko mbere bari abarozi [ dukomere amashyi Imana yacu ]”.
Aya masengesho y’iminsi 7 arimo kubera mu Ntara ya Rutana, yateguwe n’umuryango wa Perezida Nkurunziza, yatangiye ku wa Mbere tariki ya 26 Ukuboza 2016, umukuru w’igihugu n’umufasha we n’abandi bayobozi batandukanye bakaba bayitabira banashimira Imana ibyiza yakoze irinda u Burundi muri uyu mwaka uri ku musozo.
denise
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *