Mango Telecom yari yirukanye umukozi utwite yisubiyeho, nyuma yo kotswa igitutu

Sangiza iyi nkuru

Ikigo Mango Telecom Ltd gicuruza interineti ya 4G cyari cyirukanye umukozi wacyo utwite, cyisubiyeho nyuma yo kokerezwa igitutu ku mbuga nkoranyambaga, ubwo uyu mubyeyi yasobanuraga imiterere y’ikibazo cye.

Mu gitondo cy’uyu wa 16 Ugushyingo 2021 ni bwo uyu mubyeyi witwa Isimbi Jael uri mu igerageza mu ishami ry’imenyekanishabikorwa muri iki kigo yashyize ahabona ubutumwa burangiza amasezerano ye y’akazi guhera tariki ya 15 Ugushyingo, bitewe n’uko ubuzima bwe budahuye n’ibigenderwaho kugira ngo akomeze gukora, kandi ishami akoramo rikaba ridafite izindi nshingano yaba ahawe zisimbura izo asanzwe afite.

Ku bw’ibi, Isimbi yari yasabwe gushyikiriza ishami rishinzwe abakozi ibikoresho by’akazi, agasezera.

Ni icyemezo kitashimishije Isimbi, maze atangariza kuri Twitter ati: “Ejo Mango 4G yafashe icyemezo cyo kunyirukana kubera ko ntwite. Man, ndambiwe kubona abagore bativugira. Nta n’ubwo bampaye integuza y’iminsi 15. Ubu se koko tuzaceceka kugeza ryari?”

Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umugore, MIGEPROF imaze kubona iki kibazo, yatangaje ko icyemezo cya Mango Telecom kibabaje, imuhumuriza imumenyesha ko inzego bireba zigiye kugikurikirana. Iti: “Birababaje kuba wahuye n’iki kibazo, komera. Mu gihe inzego bireba ziri gukurikirana iki kibazo, turashaka kuvugana, duhe nimero yawe muri DM.”

Minisiteri ishinzwe abakozi n’umurimo, MIFOTRA nayo imaze kumenya ikibazo cya Isimbi, yamugiriye inama yo kwegera umugenzuzi w’imirimo ukorera mu karere Mango Telecom ifitemo icyicaro, akamufasha. Yanamuhaye urutonde rw’abagenzuzi b’umurimo. Yagize iti: “Mwaramutse Jael, Mwakwegera Umugenzuzi w’Umurimo ukorera mu Karere Company ifitemo icyicaro akabafasha.”

Uwitwa Fabrice Rugumire na we yari yagiriye Isimbi inama yo kwitabaza Umugenzuzi w’Umurimo, amusaba ko bavugana mu gihe hari andi makuru yaba ashaka kumenya. Yamugiriye inama, ajya ku biro by’Umugenzuzi w’Umurimo mu Karere ka Nyarugenge, aho Mango Telecom ifite icyicaro.

Mu masaha make ashize, Rugumire yashyize ahabona ibaruwa ya Mango Telecom isaba Isimbi gusubira mu kazi. Ivuga ko yafashe iki cyemezo nyuma y’ibiganiro byabayeho no kumva uruhande rw’uyu mukozi.

Ariko iki kigo cyasobanuye ko impamvu cyari cyirukanye Isimbi ari uko ubwe yari yisabiye guhindurirwa inshingano, akimurirwa mu ishami rishinzwe ubucuruzi (sales department), bigafatwa nko kunanirwa iyo yari yari asanzwe ariho, kandi atari ko biri.

Yamusezeranyije ko mu gihe azaba yasubiye mu kazi, ubusabe bwe bwo guhindurirwa inshingano muri iki gihe atwite buzakomeza kwigwaho, inaboneraho kuvuga ko idakorera abakozi ivangura, cyane ko ngo isanzwe ikoresha ababyeyi batwite.
Bigaragara ko Isimbi yakiriye iyi baruwa, yemera gusubira mu kazi tariki ya 19 Ugushyingo 2021.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *