Kuri uyu wa Kabiri, Polisi yavuze ko yataye muri yombi umuntu ukekwaho kuba umwiyahuzi bivugwa ko yagerageje guturitsa igisasu mu gace ka Nansana muri Uganda, nyuma y’igihe gito bagenzi be batatu (abiyahuzi) bishe byibuze abasivili batatu mu gitero cya bombe cy’ubwiyahuzi mu murwa mukuru, Kampala.
Umuvugizi wa polisi, Fred Enanga, yavuze ko ingabo zishinzwe kurwanya iterabwoba (CT) ku ya 16 Ugushyingo ” zahise zivumbura undi mugabo uzwi nka Moze wari ugambiriye guturitsa igisasu cya kane giteze ku ikoti muri Uganda. ”
CP Enanga avugana n’itangazamakuru yagize ati “N’ubwo abiyahuzi batatu bapfuye bazize ibitero bibiri, itsinda ryacu rishinzwe kurwanya iterabwoba (CT) ryashoboye gukurikirana umwiyahuzi wa kane washakaga guturitsa igisasu maze afatirwa i Bwaise. Bamurashe baramukomeretsa, babona ibikoresho by’ibiturika bitaturitse muri Nansana-Katooke B Wamala Ward, mu rugo iwe, itsinda rishinzwe gutegura ibisasu ryari rigiye gutegura. Ubu turakurikirana abandi bagize imitwe y’iterabwoba,”
CP Enanga yakomeje agaragaza impungenge z’uko ” bitoroshye gukuraho umuvuduko w’iterabwoba mu gihugu imbere muri Uganda kuko bakoresha ibikoresho byoroshye biboneka mu gukora ibisasu. ”
Daily Monitor dukesha iyi nkuru ivuga ko muri iki gihe abapolisi barimo gukora iperereza ku gatsiko gakorana na Islamic State ndetse na ADF mu gihugu nyuma y’ibitero simusiga bimaze guhitana abantu barenga batanu.


