Umunyamabanga wa USA yaraye muri Kenya, aramara iminsi muri Afurika

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Antony Blinken yaraye ageze muri Kenya, muri gahunda y’uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ine ateganya kugirira mu bihugu bya Afurika.

Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cyitiriwe Jomo Kenyatta, Blinken yahageze mu masaa sita y’ijoro, yakirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Raychelle Omamo hamwe n’abadipolomate b’igihugu cye.

Arateganya kugirira uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Kenya, akazaganira na Perezida w’iki gihugu, Minisitiri Omamo n’abandi bayobozi ku birebana n’ubufatanye bw’ibihugu byombi muri gahunda zitandukanye zirimo kurwanya icyorezo cya Covid-19, kuzahura ubukungu bwasubiye inyuma, amahoro n’umutekano n’ibindi…

Ku byerekeye umutekano, Ambasade ya USA muri Kenya yabisobanuye iti: “Umunyamabanga n’abahagarariye guverinoma ya Kenya bazaganira ibyo bahuriyeho mu kanama ka UN gashinzwe umutekano, birimo ibibazo bireba akarere nk’icyo muri Ethiopia, Somalia na Sudani.”

Ethiopia iyi Ambasade ivuga imaze umwaka urenga irimo intambara hagati y’ingabo za Leta n’imitwe yitwaje intwaro iyirwanya irimo TPLF iharanira ubwigenge bw’akarere ka Tigray. Somalia imaze igihe kirekire irimo ikibazo cy’umutekano muke uterwa n’umutwe w’iterabwoba wa Al Shabaab, na ho muri Sudani, igisirikare giherutse guhirika ubutegetsi, biteza imvururu.

Uru ruzinduko nirurangira, Blinken azakomereza muri Senegal na Nigeria, muri ibi bihugu byombi ahagirire uruzinduko rw’iminsi ibiri. Ibyo azaganira n’abayobozi bo muri ibi bihugu nabyo ni bimwe n’ibyo azaba yaganiriye n’abo muri Kenya, gusa ntihazabura umwihariko wa buri ruhande.

Uruzinduko rwa Blinken muri Kenya rukurikiye urwo Uhuru Kenyatta yagiriye muri USA mu Kwakira 2021, akakirwa na Joe Biden muri White House. Bagiranye ikiganiro kirebana n’ibihugu byombi n’akarere.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *