Rashid Abdou Hakuzimana, umugabo uzwi kuri shene (channels) zinyuranye za YouTube no ku ye bwite, Rashid TV aho yatangaga ibitekerezo bitavugwaho rumwe, yahakanye ibyaha bine aregwa, ntiyanabyisobanuraho kuko yavuze ko yakorewe iyicarubozo mu mutwe, abwirwa amagambo mabi atavuze ayo ariyo. Mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge kuri uyu wa 17 Ugushyingo 2021, Ubushinjacyaha bwavuze ko uyu mugabo akurikiranweho ibyaha birimo: guhakana jenoside, gupfobya jenoside, gukurura amacakuburi, no gutangaza ibihuha. Uyu mugabo wafunzwe mu mpera z’Ukwakira, yagejejwe imbere y’umucamanza aburana ku ifungwa cyangwa ifungurwa ry’agateganyo. Buvuga ko ibyo byaha yabikoze mu bihe bitandukanye ku rubuga rwa YouTube rwitwa Umubavu TV – nyirarwo na we afunze ku bindi byaha bitandukanye, harimo no ku rubuga rwe Rashid TV. BBC yakurikiranye iri buranisha ivuga ko Rashid yagaragaje ko atemera ibyaha aregwa ariko ntiyabyisobanuraho kuko yavuze ko hari uburenganzira bwe butubahirijwe. Yavuze ko atigeze ahabwa igihe cyo kwisobanura mu bushinjacyaha, ko no ku nyandiko aho yari gushyira ibisubizo bye harimo ubusa. Ubushinjacyaha bwavuze ko yabajijwe akanga kuvuga kandi yari ari kumwe n’umwunganira mu mategeko. Rashid Hakuzimana we yongeyeho ko yakorewe iyicarubozo ryo mu mutwe abwirwa amagambo amukomeretsa mu gihe cy’ibazwa, kandi ko bitemewe n’amategeko. Umwunganizi we mu mategeko, Felix Rudakemwa, yabanje kwanga kugira icyo avuga kuko ngo uwo yunganira “agomba kubanza agasubizwa uburenganzira yambuwe mbere”. Uregwa yasabye kurekurwa agakurikiranwa adafunze, naho Ubushinjacyaha busaba urukiko ko akomeza gufungwa by’agateganyo Umucamanza yavuze ko ibyo byose azabisuzumura rimwe n’ibivugwa n’Ubushinjacyaha agatanga umwanzuro w’urukiko ku ifungwa cyangwa ifungurwa ry’agateganyo kuwa 22 Ugushyingo 2021.


