Iturika ry’ i Kampala: Umuyobozi wa Kisoro avuga ko bakajije umutekano ku mupaka w’ u Rwanda na Congo

Sangiza iyi nkuru

RDC wa Kisoro muri Uganda, Rtd Capt. Peter Mugisha, avuga ko ubu umutekano wakajijwe ku mupaka w’icyo gihugu n’ u Rwanda ndetse no kuwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo kubera iturika ryo kuwa Kabiri i Kampala mu murwa mukuru.

Uyu muyobozi yatangarije Daily Monitor ko ikigamijwe ari ukwirinda abo yise abantu babi bashobora guturuka muri ibyo bice.

Mugisha ati ” Bitewe n’iturika rya za bombe muri Kampala, twakajije umutekano ku mipaka n’u Rwanda (Kyanika) no kuri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo i Bunagana kugira ngo abantu babi batinjira mu gihugu ntitubimenye.”

Umurwanyi wa M23 yafatanwe SMG ebyiri

Umugabo uvuga ko ari Umurundi wo muri M23 yafatiwe mu Mujyi wa Kisoro afite imbunda ebyiri na magazini zazo buri imwe ifite amsasu 30.

Peter Mugisha yemeje ayo makuru ko uyu murwanyi yafashwe kuwa Gatatu, akaba ari gukorwaho iperereza.

Yirinda kugira byinshi atangaza ngo atabangamira iperereza, Mugisha yagize ati ” Imbunda ebyiri za SMG nizo inzego zishinzwe umutekano zamusanganye. Yavuze ko yinjiriye ahitwa Basanza, yashakaga kujya i Kampala.”

Mugisha avuga ko ariko uwo murwanyi ” Ntiyavuze impamvu yinjiranye izo mbunda muri Uganda.”

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Iturika ry’ i Kampala: Umuyobozi wa Kisoro avuga ko bakajije umutekano ku mupaka w’ u Rwanda na Congo
    Genda Uganda wasetsa nonese ikibazo n’u Rwanda ? Uganda icyo yarikwiye gukora niyegere ibihugu birimo Congo n’u Rwanda bafashe Uganda muguhangana nibyo byihebe naho Uganda gukaza umutekano ku mupaka w’u Rwanda nuguta igihe. No kuyobya uburari

  2. Iturika ry’ i Kampala: Umuyobozi wa Kisoro avuga ko bakajije umutekano ku mupaka w’ u Rwanda na Congo
    Genda Uganda wasetsa nonese ikibazo n’u Rwanda ? Uganda icyo yarikwiye gukora niyegere ibihugu birimo Congo n’u Rwanda bafashe Uganda muguhangana nibyo byihebe naho Uganda gukaza umutekano ku mupaka w’u Rwanda nuguta igihe. No kuyobya uburari

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *