OVG yatangaje ko Nyamuragira yaba igiye kuruka

Sangiza iyi nkuru

Ikigo gishinzwe ubumenyi bw’ibirunga mu mujyi wa Goma muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, OVG, cyatangaje ko ikirunga cya Muragira giherereye cyaba kigiye kuruka.

Umuyobozi wa OVG, Kasereka Mahinda yabwiye Radio Okapi dukesha iyi nkuru ati: “Magma (ibikoma) ntabwo iri kure, ishobora gusohokera mo imbere cyangwa inyuma y’umwobo (crater).”

Gusa Kasereka yahumurije abaturage bari hafi y’iki kirunga kuko ngo iruka ryacyo bigaragara ko rishobora kutarenga umwobo w’ikirunga ku buryo cyabateza ibibazo.

Mu kumvikanisha uburyo badakwiye kugira ubwoba, uyu muyobozi yavuze ko Nyamuragira irukira mo imbere kuva mu 2014, ikaba iheruka kurukira hanze mu 2011.

Ikirunga cya Nyamuragira cyegereye Nyiragongo iheruka kuruka muri Gicurasi 2021, kigatuma ibihumbi by’abaturage b’i Goma bava mu byabo, imitingito yakurikiyeho igasenyera abarimo abatuye mu mujyi wa Rubavu mu Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *