Nyarugenge: Abagore batatu bafunzwe bazira gukwena no gukoza isoni abanyamahanga

Sangiza iyi nkuru

Polisi y’igihugu ku wa Gatatu, yeretse itangazamakuru abagore batatu bacururiza mu karere ka Nyarugenge bafunzwe bakekwaho icyaha cyo gukoza isoni abanyamahanga bari bagiye guhahira aho bacururiza.

Icyaha aba bagore bacururiza ahazwi nko muri Quartier Commercial rwagati mu mujyi wa Kigali bakurikiranyweho, bagikoze ku wa Kabiri tariki ya 16 Ugushyingo saa tatu z’umugoroba.

Barimo uwitwa Neema w’imyaka 32, Zaudjia w’imyaka 23 na Denise w’imyaka 25 y’amavuko.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, yasobanuye ko “hari abashyitsi bagiye aho bakoreraga muri butike kugura ibintu hanyuma baratangira barabavuga abandi bakorwa n’isoni.”

CP Kabera yavuze ko abo banyamahanga babajije abo bagore iby’ayo magambo, abandi bagakomeza kubakwena ku buryo hari n’umwe muri bo bafashe mu misatsi.

Ati: “Gukora ku muntu atabiguhereye uburenganzira ukamukoraho gusa ntabwo ari byo, gukwena umuntu cyangwa gukora igikorwa bigaragara ko cyateye umuntu isoni ntabwo ari byo ngira ngo abatura-Rwanda benshi ntabwo babizi.”

CP Kabera yavuze ko u Rwanda nk’igihugu cyakira abashyitsi benshi abantu bagomba kwirinda gukora ibikorwa byo gukwena umuntu cyangwa bitera isoni.

Yavuze kandi ko ari ubwa mbere bibaye ko abantu bahanirwa guseka abandi cyangwa kubannyega, ari na yo mpamvu ngo byagiye hanze ariko ngo itegeko ryo rirasanzwe kandi ngo rivuga buri wese.

Ati: “Itegeko rivuga umuntu uwo ari we wese ntabwo rivuga umunyamahanga, ariko hari abantu babijukiwe amategeko kurusha abandi, bazi ibintu bishobora kuba bitemewe kurusha abandi ariko igihe bigaragaraye ko Abanyarwanda batabizi tugomba kubibakangurira ariko n’ababikekwaho iperereza rigakorwa bakabikurikiranwaho.”

Bariya bagore kuri ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Rwezamenyo nyuma yo gushyikirizwa RIB iri kubakoraho iperereza.

Mu gihe icyaha bakekwaho cyaba kibahamye, bahanwa n’ingingo ya 135 y’itegeko riteganya ibyaha nibihano iteganya ko ugihamijwe ahanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe ariko kitarenze ibiri n’ihazabu itari munsi y’ibihumbi 100 Frw ariko itarenze ibihumbi 300 Frw.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Nyarugenge: Abagore batatu bafunzwe bazira gukwena no gukoza isoni abanyamahanga
    Ubu c ikibazo nuko bakennye abanyamahanga cg nuko nakoze icyaha

  2. Nyarugenge: Abagore batatu bafunzwe bazira gukwena no gukoza isoni abanyamahanga
    Ubu c ikibazo nuko bakennye abanyamahanga cg nuko nakoze icyaha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *