Perezida William Ruto na Raila Odinga mu ntambara y’amagambo

Sangiza iyi nkuru

Perezida William Ruto wa Kenya na mukeba we Raila Odinga, bisanze mu ntambara y’amagambo bapfa bane bahoze ari abakozi ba Komisiyo y’amatora banze ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu Ruto yatsinze muri Kanama uyu mwaka.

Aba biswe ‘Cherera Four’ ni Juliana Cherera usanzwe ari Visi-Perezida wa Komisiyo y’amatora muri Kenya (IEBC), Francis Wanderi, Justus Nyang’aya na Irene Masit.

Muri Kanama uyu mwaka ubwo IEBC yatangazaga ibyavuye mu matora Ruto na Odinga bari bahanganyemo, bariya ba Komiseri barabyamaganye; biba ngombwa ko hiyambazwa Urukiko rw’Ikirenga kugira ngo abe ari rwo rwemeza intsinzi ya Perezida William Ruto.

Kuri ubu Komisiyo ishinzwe ubutabera n’ibijyanye n’amategeko iri gusuzuma inyandika yashyikirijwe (Petition) ngo bariya bakomiseri bavanwe muri IEBC. Ni inyandiko ishyigikiwe n’uruhande rwa Perezida Ruto; gusa urwa Raila Odinga rukayamagana rwivuye inyuma.

Ejo ku wa Kane Odinga yashinje Ruto yise ‘umunyagitugu’ kugerageza gusubiza Kenya mu minsi y’umwijima, ku bwo gushaka kwihorera kuri bariya ba Komiseri. Yavuze ko bariya bakozi ba IEBC badakwiye kwirukanwa kuko nta kibi bakoze.

Perezida William Ruto kuri uyu wa Gatanu yifashishije urubuga rwe rwa Twitter, yasubije Raila yise ‘nyagasani w’umuco wo kudahana’ ko bariya ba Komiseri bagomba kuryozwa gushyira igihugu mu bibazo, ubwo batambamiraga ugushaka kwa rubanda.

Ati: “Ba Nyagasani bo kudahana basenye inzego za Leta bifashishije uburiganya bwo guhana umukĂ´no, bakwiye kwemerera Inteko Ishinga Amategeko kuryoza abayobozi b’ibigoryi bashyize igihugu mu kaga batambamira ugushaka kwa rubanda ibyo bakoze.”

Perezida Ruto yunzemo ko kuri ubu gahunda iriho muri Kenya ari “ukugendera ku mategeko aho gushyira mu bikorwa ibyifuzo by’ibikomerezwa.”

Ni ubutumwa busa n’ubwasembuye Odinga, amusubiza ko bariya ba Komiseri batazirukanwa uko we abyifuza, ko ahubwo hazakurikizwa amategeko.

Kuri Twitter yagize ati: “Hariho inzira ikwiye n’ubutabera karemano, ibintu ntibikorwa gusa ku bushake bw’abayobozi. Iyubahirizwa ry’amategeko rigomba gutsinda, hapana amategeko yawe yo mu ishyamba ushaka gushyiraho kugira ngo ushore Abanya-Kenya mu buryo bw’itora ry’umukandara mu matora ataha yo mu 2027. Ntabwo tuzacogora.”

Uretse Raila Odinga udashyigikiye ukwirukanwa kwa ba ‘Cherera Four’, abanyapolitiki bo muri Opozisiyo ya Kenya nka Martha Karua na Kalonzo Musyoka na bo baryamaganiye kure.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *