Inzego zishinzwe umutekano za Kenya zongeye guta muri yombi ibyihebe bitatu byari byatorotse gereza ku wa Mbere, mu gihe umuyobozi w’urwego rushinzwe amagereza, Wycliffe Ogalo yari yamaze gutabwa muri yombi hakorwa iperereza kuri iri toroka.
Citizen ivuga ko ibi byihebe: Musharaf Abdalla, Joseph Jumma Odhiambo na Mohammed Abdi Abikar byaterewe muri yombi mu ishyamba rya Enzio riri mu gace ka Kitui, bikaba bikekwa ko byatorokaga bijya muri Somalia.
Iki gitangazamakuru kivuga ko ibi byihebe byagabye ibitero bitandukanye muri Kenya, byafashwe hashingiwe ku makuru abaturage batanze.
Igitero gikomeye ni icyagabwe n’ibyihebe birimo Mohammed Abdi Abikar muri kaminuza ya Garissa muri Mata 2015. Iki cyaguyemo abantu 148 biganjemo abanyeshuri.
Ku munsi byatorokeyeho, bivugwa ko byakuye urukuta muri iyi gereza ya Kamiti byari bifungiwemo, byifashisha ikiringiti mu gukora umugozi byamanukiyeho bitewe n’uko iyi nyubako ari ndende.
Mu iperereza, byaketswe ko hari abacungagereza bafashije ibi byihebe gutoroka, abaketswe bose uko ari barindwi hamwe na Ogalo bakaba baratawe muri yombi.
Urwego rushinzwe iperereza, DCI, rwari rwemeye gutanga amashilingi ya Kenya miliyoni 60 ku watanga amakuru yatuma ibi byihebe bifatwa.


