Mikheil Saakashvili wayoboye Georgia umaze igihe yiyicisha inzara ararembye

Sangiza iyi nkuru

Umuvunyi mukuru wa Georgia ushinzwe uburenganzira bwa muntu avuga ko Mikheil Saakashvili wahoze ari perezida umaze igihe yiyicisha inzara, amerewe nabi cyane kandi atarimo guhabwa ubuvuzi bukwiye.

Itsinda rishinzwe kuvugira Leta ya Georgia mu itangazo ryaryo kuri uyu wa Gatatu, ryavuze ko Saakashvili umaze ukwezi kurenga n’igice muri gereza yiyicisha inzara muri gereza, ashobora guhura n’ingaruka zishobora guhitana ubuzima bwe.

Iri tsinda rivuga ko harimo kunanirwa k’umutima, kuva amaraso mu mara no kujya muri coma nk’uko iyi nkuru dukesha Al Jazeera ivuga.

Ushinzwe kuburanira leta ati “Kubera ko umurwayi ameze nabi, harasabwa guhita hakomeza kwivuza mu bitaro bikora kandi bifite uburambe… cyane cyane mu gice cyita ku barwayi barembye cyane”

Saakashvili, wari perezida wa Georgia hagati ya 2004 na 2013, amaze iminsi 48 yanga ibiryo kugira ngo yamagane ifungwa rye ryo ku ya 1 Ukwakira, nyuma gato yo kuva mu buhungiro muri Ukraine.

Mu cyumweru gishize, yimuriwe mu bitaro bya gereza abamushyigikiye bavuga ko bidafite ubushobozi bwo kumwitaho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *