Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije w’u Burusiya, Mikhail Bogdanov yatangaje ko Leta y’u Burusiya yifuza kandi yiteguye gufasha iya Mozambique kurwanya ibikorwa by’iterabwoba, by’umwihariko mu ntara ya Cabo Delgado iri mu majyaruguru y’igihugu.
Minisitiri Bogdanov yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Minisitiri w’Intebe wa Mozambique, Carlos Agostinho do Rosario cyabereye mu murwa mukuru, Maputo tariki ya 16 Ugushyingo 2021.
Uyu muyobozi usanzwe ari ahagarariye u Burusiya mu karere ka Afurika yo hagati yabanje gushimira ubufatanye ibihugu bya Afurika bikomeje kugira mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba, bikagera no ku rwego rwo kohereza ingabo zabyo mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye.
Gusa yagaragaje ko ikibazo cy’umutekano muke mu ntara ya Cabo Delgado cyihariye, ikaba ari yo mpamvu u Burusiya bwifuza gutanga umusanzu wacyo mu kugikemura; binyuze by’umwihariko mu bufatanye mu rwego rw’ubutasi.
Minisitiri Bogdanov kandi yanakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Mozambique, Veronica Macamo Dhlovo, bagirana ikiganiro cyibanze ahanini ku bufatanye mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba.
Kugeza ubu, Leta ya Mozambique iri kwifatanye n’ibihugu bigize umuryango w’akarere ka Afurika y’Epfo, SADC, hamwe n’u Rwanda mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba muri Cabo Delgado. Ingabo zabyo zihurira ku rugamba rwo kwirukana ibyihebe mu birindiro birimo, mu gutoza abasirikare no mu rwego rw’ubutasi.


