ibiray.jpg

Ikibazo cy’igiciro cya gazi cyabuze ugikemura, Perezida Kagame ahanzwe amaso

Sangiza iyi nkuru

Kimwe mu bibazo bikomeye bihangayikishije abatuye u Rwanda ni izamuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa [n’izamuka rikabije rya bimwe na bimwe], byaba ibiribwa cyangwa ibitaribwa nk’ibicanishwa birimo gazi.

Aba baturage bigeze gutakamba kubera ihanikwa ry’igiciro cy’amata cyari kimaze kwikuba akarenze kabiri.

Nyuma y’uku gutakamba, uruganda ruri mu ziyatunganya rwasabye abo ruranguza aya mata kuyagurisha kuri Frw430/Ltr, Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda itangira gushakisha abakirenza. Tariki ya 2 Ugushyingo 2021, yafatiye mu mujyi wa Kigali abakizamuye, ibaca amande ya Frw19.500.000.

Ikibazo cy’amata cyavuyeho, abahinzi b’ibirayi na bo batangira gutakamba bitewe n’igiciro cyabyo cyari gikomeje kumanuka cyane, bamwe muri bo bavugaga bati: “Turi kubitangira ubuntu.”

Tariki ya 11 Ugushyingo 2021, iyi Minisiteri yashyizeho ibiciro biri hagati ya Frw 155/kg na Frw Frw 300/kg mu rwego rwo kurengera umuhinzi, iki nacyo kirakemuka.
ibiray.jpg

Gusa muri uko batakambaga basaba ko igiciro cy’amata kimanuka, icy’ibirayi kikazamuka, ni ko banasabaga ko igiciro cya gazi kimanuka; kimaze igihe kirekire ariko inshuro zose kigaragajwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga barimo abanyamakuru, ntacyo urwego na rumwe bireba rwigeze rubivugaho.

Umunyamakuru Samuel Byansi uzwiho gukora inkuru zicukumbuye, aherutse kubwira Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ati: “Hello Rwanda Trade, mwebwe iri zamuka ry’ibiciro bya gaz yo gucana murabibona? Ibiciro bya gaz byarazamutse cyane. Mperuka kugura gaz ibiro 12 kuri 13k, nsubirayo igeza kuri 15k, ubu igeze kuri 17k. Ese aho ba middle men bo mu mata ntibaba naho bahageze? Reka nigurira amakara!”

Byansi amaze kugaragariza iki kibazo kuri Twitter tariki ya 19 Ugushyingo, ntacyo iyi Minisiteri yigeze imusubiza. Mu bitekerezo yakiriye hari abamubwiye ko igiciro cya gazi y’ibiro 12 hari aho kigeze kuri Frw 18.000. Naho amahitamo y’amakara ngo ni nko guhungira ubwayi mu kigunda, kuko nayo igiciro cyayo kizamuka umunsi ku wundi.

Mu gihe iki kibazo cyirengagijwe n’abo bireba, hazamutse ikindi cy’amande menshi acibwa abatwara ibinyabiziga, bazira kurenza umuvuduko kandi ngo “ku karengane”, kuko iki kibazo ubwacyo bavuga ko giterwa no kudahuza kwa camera zo ku muhanda zizwi nka Sophia n’ibyapa byo ku muhanda. Aba batwazi bagaragaje ko izi camera zibandikira ko barengeje umuvuduko wa 40km/h, kandi icyapa kigaragaza ko bagomba gutwarira ku utarenze 60km/h.

Mu gihe iki kibazo cyari gikomeje impaka mu batwara ibinyabiziga, itangazamakuru na Polisi y’u Rwanda ishinzwe gukurikirana iyubahirizwa ry’amategeko yo mu muhanda, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ubwo yari yitabiriye umunsi wo gushimira abasoze neza mu 2020, yasabye uru rwego gukemura iki kibazo, agaragaza ko adashyigikiye na mba ko ibinyabiziga bigendera ku muvuduko yagereranyije n’uw’abanyamaguru bamenyereye kugenda (40km/h).

Umukuru w’Igihugu akimara kuvuga iri jambo, ishimwe ryatashye imitima y’abatwara ibinyabiziga, abakoresha imbuga nkoranyambaga nka Twitter bamushimira gukemura iki kibazo cyari cyarabaye nk’icyabuze ugikemura.

Ubu ngubu, baramusaba kwinjira muri iki kibazo cy’igiciro cya gazi, nacyo akagikemura kuko nacyo cyananiranye cyangwa se cyirengagijwe. Ibi bigaragarira mu butumwa burimo ubw’uwiyse Umusaza Mukuru wagize ati: “Nyakubahwa Paul Kagame,…Gaz yarazamutse bararuca bararumira, camera nabyo ni uko kugeza utanze umwanzuro. Ni wowe turangamiye ku kibazo cya gaz. Tabara.”
gaz.jpg

Ni ikibazo kiba cyaramaze guhabwa umurongo

Muri Werurwe 2021, Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere, RURA, rwagaragarijwe iki kibazo n’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA), isubiza ko yakimenye, kikaba cyaratewe n’uko iki giciro cyazamutse ku rwego mpuzamahanga, aho icyo gihe aho toni imwe yaguraga amadorali 380 mu mpera zumwaka ushize, ubu toni imwe ikaba igeze ku madorali 595.

Uru rwego rwatanze isezerano ko ruri kwiga niba rwajya rushyiraho igiciro cya gazi, tariki ya 12 Ugushyingo 2021 rwatangarije Kigali Today ko rukibyigaho, ku buryo nka nyuma y’icyumweru ruzaba rwashyizeho iki giciro.

Umuyobozi wwa RURA, yabwiye iki gitangazamakuru ati: “Turimo turakorana n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’icuruzwa rya gaz ndetse n’abayitumiza, turatekereza ko nko mu cyumweru gitaha, iyo nyigo yo gushyiraho igiciro izaba yarangiye. Leta yafashe ingamba ko hagiye kubakwa ubuhuniko bwa gaze, bushobora kubika iyo gutekesha hafi toni ibihumbi 17, ubuhuniko byibura bushobora gukoreshwa nko mu gihe cy’amezi ane”.

Kuri Guverineri Rwangombwa, izamuka ry’ibiciro riri hasi cyane

Ubwo yari mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko tariki ya 18 Ugushyingo, John Rwangombwa uyoboye Banki Nkuru y’Igihugu yagejejweho ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro birimo icya gazi, agaragarizwa impungenge ko ryatuma agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda rita agaciro.

Aba badepite bumvishaga Guverineri Rwangombwa ko iyi banki ikwiye gukira icyo ikora kugira ngo ifaranga ridata gaciro kandi mu nshingano zikomeye ibifite harimo kurinda ubusugira bwaryo.

Gusa yabasubije ati: “Murimo muravuga ngo ibiciro byarahindaguritse bikabije ariko izamuka ry’ibiciro riri hasi cyane. Mu mezi nk’ane ashize ryari munsi ya zeru. Hari uwavuze ngo uyu mwaka ibiciro biratumbagira, ntabwo ari byo, uyu mwaka impuzandengo izaba ari 0,7%, iri munsi ya kabiri.”
rwangombwa.jpg

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Ikibazo cy’igiciro cya gazi cyabuze ugikemura, Perezida Kagame ahanzwe amaso
    bazarebeneza ko Ntabambari ba kayumba na museveni babiri inyuma.

  2. Ikibazo cy’igiciro cya gazi cyabuze ugikemura, Perezida Kagame ahanzwe amaso
    bazarebeneza ko Ntabambari ba kayumba na museveni babiri inyuma.

  3. Ikibazo cy’igiciro cya gazi cyabuze ugikemura, Perezida Kagame ahanzwe amaso
    Ariko buriya muransetsa wagirango ababwire ngwiki? Ntabwo washakira igisubizo Niki kubanyamurengwe, we niyo cyagera kuri30k afite ubushobozi, arasubiza yirebaho ntabwo asubiza arena kuri rubanda rwakutse inzara

  4. Ikibazo cy’igiciro cya gazi cyabuze ugikemura, Perezida Kagame ahanzwe amaso
    Ariko buriya muransetsa wagirango ababwire ngwiki? Ntabwo washakira igisubizo Niki kubanyamurengwe, we niyo cyagera kuri30k afite ubushobozi, arasubiza yirebaho ntabwo asubiza arena kuri rubanda rwakutse inzara

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *