Rusizi: Uwahoze akuriye RIB mu karere yakatiwe nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwakira indonke

Sangiza iyi nkuru

Urukiko Rwisumbuye rwa Rusizi ku itariki ya 18 Ugushyingo rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwarezemo uwahoze ari Umuyobozi w’Ubugenzacyaha (DCI) mu Karere ka Rusizi rumuhanisha igifungo cy’imyaka 8 n’amezi 6 n’ihazabu y’amafaranga miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri (1.200.000 Frw).

Uyu yari yarezwe icyaha cyo kwakira indonke n’icyo kudasobanura inkomoko y’umutungo, ariko urukiko rumuhamya icyaha cyo kwakira indonke rumuhanaguraho icyo kudasobanura inkomoko y’umutungo.

Uyu wari ukuriye RIB mu Karere yafatiwe mu cyuho yakira amafaranga ibihumbi magana atatu (300.000), ku itariki ya 24 Gicurasi 2021 saa tanu z’ijoro (23hoo), aho yari yayasabye kugira ngo afashe gufungura umuntu wari ufunze akurikiranweho icyaha cyo gucuruza urumogi.

Amaze gufatwa bagiye gusaka iwe bahasanga amafaranga agera kuri Miliyoni n’ibihumbi ijana (1.100.000)

Icyaha cyo kwaka no kwakira indonke giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 4 n’iya 5 z’itegeko No 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *