Iyi mvugo ni iya Twagiramungu Faustin, wabaye umunyapolitiki mu Rwanda aza guhunga nyuma yo kuva mu mwanya wa Minisitiri w’Intebe mu mwaka w’1995, ubu akaba aba ku mugabane w’i Burayi.
Ku itariki ya 16 Gicurasi 2014 i Buruseli mu Bubiligi, Twagiramungu Faustin nibwo yatangarije itangazamakuru avuga ko yasimbutse urupfu, avuga ko hari abamuhamagaye bamubwira ko agiye kwicwa.

Umunyamakuru yaramubajije ati: “Nyakubahwa Twagiramungu hari amakuru arimo kutugeraho avuga ko waba warusimbutse, ese urwo wasimbutse ni iki? Ni urupfu cyangwa ni urukiramende?”.
Mu kumusubiza yagize ati: “kurusimbuka ngirango umuntu ashaka kuvuga urupfu, kuko navuze urupfu abenshi bagirango ni urukiramende, ntabwo aribwo bwa mbere ahubwo n’uko ntavuga amagambo menshi”.
Umunyamakuru ati: “ubu se urukiramende uracyabasha kurusimbuka?.
Twagiramungu ati: “Nabuzwa niki se? ntabwo numva mfite imbaraga nke, no gusimbuka urukiramende nabikora, ikindi nagirango nkumenyeshe ko wenda urwo nasimbuka rutaba rureshya n’izindi ariko uruto narusimbuka, nshobora gusimbuka urugufi wenda ururerure nkarwihorera” aka bakanyujijemo nk’urwenya.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aha Twagiramungu yakomeje avuga ko hari umuntu wamuhamagaye avuga igifaransa ndetse anamusobanurira ko akora muri serivisi ya sekurite y’Ububiligi, amubwira ko agiye kumwoherereza abantu baje kumureba boherejwe n’urwego rw’umutekano rw’u Bubiligi, ko baraza bambaye imyenda ya gisivile ariko ari abapolisi.
Ati: “baraje ndabakira bambwira ko hari amakuru bafite ko nshobora kwicwa, kandi ko bikaze, bati ku bw’izo mpamvu rero turaba tugumye ahangaha kugeza igihe tuboneye andi mabwiriza”.
Akomeza avuga ko nyuma haje umuyobozi wo mu rwego rushinzwe umutekano, haza n’abandi bapolisi bafite ikimodoka cya burende, imodoka nto ya voiture ifite ibirahuri byijimye ( fumée noire ),… ngo bamubwira ko aribyo yazajya agendamo.
Aha yagize ati: “banyigishije n’uburyo nzajya mbyitwaramo, bambwira ko amakuru yaturutse mu gihugu cya Afurika, ntabwo bambwiye icyo aricyo, nta bantu nangana nabo muri Afurika, baba Abanyekongo, Abagande se, Abatanzaniya(…)”.
Ibi Twagiramungu yabivugaga kuri 14 Mata 2014, ariko akanashimangira ko ubwo yohererezwaga uburinzi hari ku wa 4 Mata, ibi bikaba byarabaye nyuma y’amezi make nabwo avuze ko acyeka ko nawe yaba ari ku rutonde rw’abazicwa.
Nyuma y’iminsi mike Col Patrick Karegeya yishwe, ubwo nabwo yaganiraga n’itangazamakuru, yagize icyo avuga ku rupfu rw’uwo musirikare wiciwe muri Afurika y’Epfo, arangije anashimangira ko urupfu rwe ari amahano.
Aho yagize ati: “wasanga nanjye ndi ku rutonde rw’abazicwa” aha akaba yari abivuze abikuye ku iyicwa rye (Karegeya) arigereranya n’iyicwa ry’intama cyangwa ingurube baniga.
Uyu Twagiramungu Faustin uhora yikanga urupfu ni umukambwe w’imyaka 71 y’amavuko, akaba ari umuyobozi w’ishyaka RDI-Rwanda rwiza, ntatangaza icyo abashaka kumwicira bamuziza.

Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Twagiramungu yari umunyapolitiki ukomeye ndetse unazwi kuri iriya Ngoma ya Habyarimana unazi byinshi byayo, kugera naho yiswe Rukokoma.
Nyuma y’aho FPR-Inkotanyi ihagarikiye Jenoside igafata ubutegetsi, Twagiramungu yagizwe Minisitiri w’Intebe amaraho umwaka umwe gusa, kuva tariki ya 19 Nyakanga 1994 kugera tariki ya 31 Kanama 1995.
Nyuma yaho Twagiramungu yahise ahungira i Burayi, agaruka mu Rwanda 2003 aje kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu ariko birangira abonye amajwi 3.62%, asubira i Burayi akubita agatoki ku kandi ko amajwi ye yibwe.
Uyu munyapolitiki, uyu mwaka nibwo yongeye gutangaza ko amatora ateganyijwe muri 2017, azagaruka mu Rwanda kongera kwiyamamariza uyu mwanya w’umukuru w’igihugu ndetse anavuga ko azaca mu nzira zose ariko bikarangira ahageze, ibi bisa nkaho byashiriye mu mvugo dore ko nta kindi yari yongera kubivugaho kandi umwaka ubura umunsi umwe ngo undi utangire.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Twagiramungu ubu ishyaka abereye umuyobozi rirwanya Leta y’u Rwanda kimwe nandi arimo FDLR, RNC, Ishema,…ariko akorera hanze y’u Rwanda.
Yagiye yitanagriza ko akorana na FDLR, dore ko ishyaka rye ryihuje nayo, ndetse akanayitera inkunga, mu gihe iyi FDLR ifatwa nk’umutwe w’iterabwoba kubera ibikorwa by’ubwicanyi n’ibindi byo guhungabanya umutekano ikora, ugizwe na bamwe basize bakoze jenoside mu Rwanda yorotse ubuzima bw’abasaga miliyoni.
Uyu Twagiramungu uhora yikanga abashaka kumuhitana, ese ni bande, baba bamuziza iki? Ibi nibyo benshi bagiye bibaza bikabayobera mu gihe we avuga ko azakina politiki kugera ku munota we wanyuma w’ubuzima.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com


