Rwanda-Uganda: Perezida Kagame yavuze ko imipaka izafungurwa ari uko ibyatumye ifungwa byakemutse

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yatangaje ko imipaka itandukanye iki gihugu na Uganda izafungurwa mu gihe ibibazo byatumye ifungwa byamaze gukemuka.

Umukuru w’Igihugu yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Al Jazeera ubwo yamubazaga ku ntambwe zimaze guterwa mu gukemura amakimbirane u Rwanda rufitanye na Uganda.

Yasubije ko hakiri ibibazo bigikeneye gukemuka, kandi bikaba bishobora no gutwara igihe. Ati: “Ndatekereza ibi bihugu byombi bizakomeza gushaka igisubizo cy’ibibazo bikiriho. Tuzi impamvu yabyo, ubwo rero twabasha gushaka uko byakemuka.”

Ku kijyanye n’imipaka ifunzwe kuva ibi bihugu byagirana ibibazo, Perezida Kagame yabivuzeho, anasubiza abifuza ko ifungurwa ko bizaba ari uko ibibazo byatumye ifungwa byakemutse. Ati: “Igice kinini cy’imipaka kirafunze. Bamwe bavuga ngo ‘mufungure imipaka, ducuruze’ kandi ni byo buri wese yifuza mu Karere. Kuri twebwe, ikibazo ni icyatumye imipaka ifungwa, gikeneye gukemurwa mbere y’uko ifungurwa.”

Ibibazo Perezida Kagame yavuze byatumye iyi mipaka ifungwa, birimo: kuba inzego zishinzwe umutekano za Uganda zihiga Abanyarwanda babayo n’Abanyarwanda babuzwa kujya gukorera ishoramari muri Uganda.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko Abanyarwanda bakorerwa ibi byose muri Uganda, mu gihe abanya-Uganda bari mu Rwanda bo nta bibazo bagira.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *