Umujinya ukomeje gufata intera mu Burayi n’ahandi ku Isi kubera ingamba nshya ziri gufatwa na za guverinoma zitandukanye zigamije gukumira icyorezo cya Covid-19 cyongeye kuzura umugara, aho mu bihugu bitandukanye hari kuvugwa imyigaragambyo yamagana izi ngamba.
Kuri uyu wa Gatandatu mu bihugu nka Autrichia n’ibindi byo mu Burayi habaye imyigaragambyo yakurikiye amabwiriza mashya yo gukumira icyorezo cya coronavirus. Ibihugu byinshi bikaba bongeye gukaza ingamba nyuma y’aho hongeye kugaragara ubwandu bushya bwinshi bw’iki cyorezo bamwe bakekaga ko cyenda kurandurwa.

Nka Autrichia, kuwa Gatanu yafashe icyemezo cyo gusubiza muri guma mu rugo igihugu cyose, icyemezo gikaze gifashwe mu rwego rwo gukumira covid-19 nyuma y’amezi menshi mu Burayi bw’Uburengerazuba.
Ibindi bihugu byo mu Burayi byo byahisemo izindi ngamba zisa nk’izoroheje zirimo nko gukumira abantu batarikingiza ahantu hahurira abantu benshi nka za resitora no mu tubari.
Mu Buholandi
Mu Buholandi, abigaragambya bateye amabuye abapolisi ndetse batwika za moto ubwo imyigaragambyo yamagana ingamba nshya zo gukumira corona yahindukagamo ubugizi bwa nabi mu ijoro rya kabiri muri iki gihugu.
Umunsi wari wabanje, kuwa Gatanu, byibuze abantu babiri barakomeretse nyuma y’aho polisi irashe ku bigaragambya, mu gihe abagera kuri 51 batawe muri yombi mu Mujyi wa Rotterdam.

Igipolisi kandi cyataye muri yombi byibuze umuntu umwe I La Haye. Kuri uyu wa Gatandatu ushize, nibwo ibihumbi byinshi by’abaturage byakoze imyigaragambyo ikaze muri Amsterdam nubwo igice kimwe cyabanje gusa nk’icyanga kwitabira imyigaragambyo kubera ibyari byaraye bibaye.
Mu mujyi wa Breda uherereye mu majyepfo hafi y’umupaka n’u Bubiligi, habaye imyigaragambyo yakozwe mu buryo bwa muzika, aho aba Dj bacuranze imiziki bamagana ingamba nshya zirimo gufunga utubari, resitora n’utubyiniro bitarenze saa mbiri z’ijoro.
Kuwa Gatandatu ushize nibwo u Buholandi nabwo bwasubije abaturage muri Guma mu rugo icagase izamara ibyumweru bitatu, abantu batarikingiza na bo bikaba biteganyijwe ko bashobora gukumirwa ahantu hamwe na hamwe.
Autrichia
Muri Autrichia abantu 35,000 biganjemo abo mu matsinda atavuga rumwe n’ubutegetsi, bakoreye imyigaragambyo mu murwa mukuru Vienna kuri uyu wa Gatandatu.
Mu bigaragambya harimo abayoboke b’amashyaka akomeye atavuga rumwe n’ubutegetsi nka Freedom Party, ishyaka rirwanya urukingo ryitwa MFG n’abandi.

Igipolisi cyavuze ko abapolisi 1300 bari mu kazi kandi abigaragambya benshi batawe muri yombi bagafungwa ariko nticyatangaza umubare.
Guhera kuri uyu wa Mbere, itariki 22 Ugushyingo, Abanya-Autrichia miliyoni 8,9 ntabwo bari bube bemerewe kuva mu rugo, usibye abagiye ku kazi, guhaha ibyangombwa bikenewe mu rugo no gukora imyitozo ngororamubiri. Ni amabwiriza agomba kumara iminsi 20 ariko azakorwaho isuzuma nyuma y’iminsi 10.
Guverinoma y’iki gihugu irimo gutera intambwe yo kugira itegeko kwikingiza guhera muri Gashyantare umwaka utaha.
Irlande y’Amajyaruguru
Muri iki gihugu naho abaturage amagana n’amagana bamaganye pasiporo z’uko bikingije imbere y’ahakorera Umujyi wa Belfast.

Guverinoma y’iki gihugu muri iki cyumweru dusoza yatoye itegeko rishyiraho icyemezo cy’uko umuntu yikingije mbere y’uko yemererwa kwinjira ahantu hahurira abantu benshi nko mu tubyiniro, utubari, na resitora guhera ku itariki ya 13 Ukuboza.
Bamwe mu bigaragambya bari bitwaje ibyapa bigereranya ingamba zo gukumira coronavirus n’ibikorwa byakorwaga n’Abanazi mu Budage.
Croatia

Muri Croatia, ibihumbi by’abaturage byateraniye mu murwa mukuru, Zagreb, bamwe bafite amabendera, n’ibirango by’iyobokamana n’ibyapa byamagana icyo bita guhonyora ubwisanzure bw’abantu.
U Butaliyani

Mu Butaliyani naho ntabwo bacitswe, aho abagera ku 3,000 bateraniye mu mujyi wa Circus Maximus bamagana icyemezo (Green Pass) gisabwa ku kazi, muri resitora, aho berekana filimi, ikinamico, ahakorerwa siporo n’ahandi hahurira abantu benshi ndetse no muri za bus na gari ya moshi zikora urugendo rurerure.
Australia

Ku mugabane wa Oceania naho imyigaragambyo yagaragaye mu gihugu cya Australia, mu Mujyi wa Sydney, abagera mu 10,000 kandi bakaba barakoze imyigaragambyo mu yindi mijyi mikuru y’iki gihugu bamagana itegeko ryo gukingirwa.
Denmark

Muri Denmark naho ibihumbi by’abigaragambya bamaganye gahunda ya guverinoma yo gusubizaho “COVID pass”, icyemezo cy’uko bikingije ku bakozi ba leta.
Bamwe mu bigaragambya bahakana bivuye inyuma ko coronavirus iriho bari bafite ibyapa bisaba “Ukwishyira ukizana muri Denmark”.
Guadeloupe

U Bufaransa bwohereje abashinzwe umutekano kabuhariwe kuri ubu butaka bwabwo bwo hakurya y’inyanja muri Guadeloupe kuri uyu wa Gatandatu nyuma y’aho imyigaragambyo o kwamagana ingamba nshya zo gukumira coronavirus ivutsemo urugomo.
Aba bashinzwe umutekano boherejwe nyuma ya hafi icyumweru muri iki gihugu gifatwa nk’intara y’u Bufaransa giherereye mu Birwa bya Caraibe, hari imyigaragambyo y’urudaca yaranzwe no gutwikira amapine mu mihanda.
Nubwo Abafaransa 70% bo mu Bufaransa nyirizina bamaze gukingirwa byuzuye, abo muri Guadeloupe bamaze gukingirwa bo bari munsi ya 50%.

6 Responses
Abanyaburayi bahagurukiye kwamagana ingamba nshya zo gukumira Covid-19
Abanyaburayi kabisa bo ndabemera kuko birwanaho kabisa,nibabirwanye wenda igitutu bashyira kuri Afurika cyagabanyuka. Ese wowe urukingo tubwirwa ko Ari kubishake ariko abatabikozwa bakaba bagiye kwirukanwa mu kazi ,kubuzwa kujya mu idini,kubuzwa kujya muri za gare,urumva ari ubuhoro.nzaba mbarirwa ni umwana w’umunyarwanda.

Haricyo mutunvase?bos yarwaye numukozi agomba kumufasha gutaka uburwayi
Abanyaburayi bahagurukiye kwamagana ingamba nshya zo gukumira Covid-19
Haricyo mutunvase?bos yarwaye numukozi agomba kumufasha gutaka uburwayi