in.jpg

Iri hirika ry’ubutegetsi ryongeye kubura muri Afurika ni iki kiri kuritera? Ni iki cyakwitegwa? -Ubusesenguzi

Sangiza iyi nkuru

Gufata ubutegetsi, kwigarurira ubutegetsi kwa gisirikare binyuranyije n’itegeko nshinga, cyangwa guhirika ubutegetsi byagarutse muri Afurika. Mu myaka mike ishize, habaye izamuka ryinshi ry’ihirika ry’ubutegetsi ryagenze neza cyangwa kugerageza guhirika ubutegetsi ku mugabane wose. Ihirikwa ry’ubutegetsi rirabangamira inyungu za demokarasi ibihugu bya Afurika byabonye mu myaka ya vuba aha.

Mu kwerekana gusa uburyo ubutegetsi bushobora guhinduka hakoreshejwe imbunda no gutesha agaciro itegeko nshinga, uko guhirika ubutegetsi kuragenda guca intege inzego za politiki zisanzweho, gushishikariza urugomo muri politiki, no kongera intambara hagati y’abaturage.

Byose byatangiye mu Gushyingo 2017, ubwo Perezida wa mbere wa Zimbabwe, Robert Mugabe yafungirwaga mu rugo, agashinjwa, amaherezo akavanwaho nka Perezida w’ishyaka (ZANU-PF) bikozwe na bamwe mu bagize Ingabo za Zimbabwe (ZDF). Ibyo byakurikiwe n’ihirikwa ry’ubutegetsi bubiri muri Mali muri 2020 no muri Gicurasi 2021. Ingabo za Mali ziyobowe na Visi Perezida Colonel Assimi Goïta zari zahiritse IBK (Ibrahim Boubacar Keita) mu 2020, zataye muri yombi perezida w’agateganyo Bah Ndaw na Minisitiri w’intebe w’agateganyo Moctar Ouane.

Uku kwigarurira ubutegetsi kw’igisirikare amaherezo kwatumye Mali ihagarikwa mu muryango w’ubukungu w’ibihugu bya Afurika y’iburengerazuba (ECOWAS) no mu muryango w’ubumwe bw’Afurika Yunze ubumwe (AU) muri Kamena 2021. U Bufaransa nabwo bwahagaritse ibikorwa bya gisirikare bihuriweho n’ingabo za Mali kubera guhirika ubutegetsi, ariko bwongera kubisubukura nyuma y’ukwezi muri Nyakanga 2021. Muri Niger naho habaye kugerageza guhirika ubutegetsi ku itariki ya 31 Werurwe hasigaye iminsi ibiri ngo perezida wari watowe, Mohamed Bazoum arahire.

Ihirika ry’ubutegetsi riheruka ryagezweho ryabaye muri Guinea na Sudani. Muri Nzeri 2021, guverinoma ya Guinea iyobowe na Perezida Alpha Conde, yarasheshwe isimburwa n’iya gisirikare iyobowe na Col Mamady Doumbouya, perezida w’agateganyo wa Guinea. Impamvu zatumye habaho guhirika ubutegetsi bwari bumenyerewe: ibirego bya ruswa, kudasobanuka kw’amasezerano manini y’ibikorwa remezo, hamwe na referendum ya Perezida Conde itaravuzweho rumwe kugira ngo yemererwe kwiyamamariza manda ya gatatu.

Muri Sudani, amasezerano yo kugabana ubutegetsi hagati y’abayobozi b’abasivili n’abasirikare yariho mu myaka ibiri ishize, yarangiye mu buryo butunguranye ubwo igisirikare cyari kiyobowe na General Abdel Fattah al-Burhan, cyafataga ubutegetsi kigasesa guverinoma y’abasivili yari iyobowe na Minisitiri w’intebe Abdalla Hamdok ku ya 25 Ukwakira 2021.

Gen. Burhan yavuze ko igitekerezo cyo gusesa guverinoma yari iriho cyaje mu rwego rwo gukumira “intambara y’abenegihugu” ariko cyamaganwa n’umuryango mpuzamahanga. Banki y’isi yahagaritse inkunga yahaga Sudani, ndetse AU iyihagarika mu banyamuryango, kugeza igihe guverinoma y’abasivili izaba isubijweho.

Kuki guhirika ubutegetsi birimo kugaruka muri Afurika?

Nk’uko tubikesha ubusesenguzi buri ku rubuga rwa Observer Research Foundation, mu myaka yakurikiye iherezo ry’ubukoloni, guhirika ubutegetsi byariyongereye kandi muri rusange muri Afurika. Abagiye bayobora coup d’Etat bakunze gutanga impamvu zimwe zo guhirika guverinoma zirimo; ruswa, ubukene, imiyoborere mibi, kugarura ubutegetsi bugendera ku mategeko, no gusezeranya demokarasi.

Ihirikwa ry’ubutegetsi ryakunze ‘kugerwaho’ kubera urwego rw’inkunga rubanda yabaga yatanze, cyane cyane ku rwego rwibanze. Ibirego bya ruswa ikabije n’ubukene nibyo byashingiweho mu gutegura guhirika ubutegetsi. Ibyo bisobanuro byumvikanaga vuba mu banyafurika ahanini hashingiwe ku kuntu ibintu byabaga bimeze mu bihugu byabo. Ariko igitangaje cyo gusezeranya gushimangira ubutegetsi bugendera ku mategeko, mu gufata ubutegetsi ku ngufu no kurenga kuri ayo mategeko ubwabyo ukwitsinda muri kamere.

in.jpg

Umuhengeri wa demokarasi no kugarura politiki y’amashyaka menshi mu myaka ya za 90 na 2000 byatanze urumuri rw’icyizere ku butegetsi bwa gisivili. Ibi byashimangiwe n’amasezerano y’umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’Afurika n’indi miryango y’ibihugu mu turere twa Afurika, yo kwamagana byimazeyo guhindura ubutegetsi mu buryo bunyuranyije n’itegeko nshinga, mu rwego rw’Itangazo rya Lomé ryo mu 2000, hamwe n’amasezerano nyafurika yerekeye demokarasi, amatora n’imiyoborere yo mu 2007.

Icyakora, amahame ya demokarasi y’amatora yo mu bwisanzure kandi mu mucyo, ubwisanzure bwo kuvuga icyo utekereza, uburenganzira bwa muntu, ntabwo yubahirizwa. Ikibazo gihangayikishije cyane ni uko amatora yo muri Afurika agenda arushaho kurangwa no guterana amagambo n’ubwoba. Igiteye impungenge, ubushakashatsi bwa Afrobarometer bwerekanye ko bake mu banyafurika ari bo bizera ko amatora afasha gutanga ubuyobozi bubahagarariye, kandi bwizewe.

Nubwo bimeze bityo ariko, gutegura guhirika ubutegetsi hagamijwe kurenga ku itegeko nshinga hitwajwe kuvugurura demokarasi ni impamvu idashoboka.

Ihirikwa ry’ubutegetsi, n’impamvu zitangwa zo kurwanya ruswa, ahenshi ntabwo ryabaye moteri yo guhindura imibereho. Mu bihe hafi ya byose, abayoboye coup d’etat muri Afurika bakunze kwerekana ko bamunzwe na ruswa nk’ubutegetsi basimbuye kandi bakananirwa mu kugerageza gushaka imibereho myiza y’abaturage basanzwe.

Ni iki kitezwe imbere?

Ni ngombwa kwemeza ko ikibazo cyo guhirika ubutegetsi muri Afurika kigomba gusuzumwa bitewe n’imiterere iriho kuri gahunda mpuzamahanga ndetse no ku isi igenda ihinduka. Imiterere, intego, n’ibintu bitera guhirika ubutegetsi muri Afrika, haba imbere mu gihugu / cyangwa lu rwego rw’isi ntabwo byahindutse cyane. Ku ruhande rumwe, demokarasi muri Afurika ntabwo yateye intambwe ishimishije muri politiki y’igihugu kugira ngo hatabaho kugaruka ku butegetsi bw’igitugu ku mugabane wa Afurika.

Impaka z’abaturage ku miyoborere na demokarasi muri Afurika zagiye zihinduka mu myaka 20 ishize, hibandwa cyane cyane ku miterere y’amatora ndetse n’uburenganzira, inshingano ndetse n’abayobozi bayo. Ariko, mu bikorwa, imiryango yo mu turere tw’Afurika ndetse na Afurika Yunze Ubumwe, isobanura demokarasi mu gutegura amatora no kubahiriza manda ntarengwa.

Ku rundi ruhande, ibimenyetso bishoboka byerekana uruhare rwo hanze cyangwa gutera inkunga guhirika ubutegetsi ntibishobora kwirengagizwa. U Burusiya, bwamamaye cyane muri urwo rwego kandi imitwe y’abacanshuro bigaragara ko ifite uruhare runini mu bihugu nka Mali, Libiya, na Repubulika ya Centrafrique. Ndetse uruhare rwa Leta Zunze ubumwe z’Amerika (Amerika) rwibajijweho mu gihe hagaragaye raporo z’abateguye guhirika ubutegetsi bwa Mali bahabwa amahugurwa n’ubufasha muri Amerika. Ibimenyetso bya videwo byerekanye ingabo z’Abanyamerika zizihiza kugwa kwa perezida wa Guinea, Alpha Conde na none byagize uruhare runini mu gushinja Amerika kugira uruhare muri coup d’Etat.

Iri hirika ry’ubutegetsi ku bwinshi ryubuye muri Afurika ririmo kubangikanywa n’uburyo butatu cyangwa impamvu zagutse: Kwiyongera kw’inyungu z’amahanga muri Afurika, byiswe ‘New Scramble’ ku butunzi n’ijambo ku mugabane; ihungabana rya demokarasi muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara hamwe no guca intege inzego za demokarasi na sosiyete sivile; no kuvuka k’uburyo bushya kandi bufifitse bwo gukuraho manda ntarengwa ya perezida yashyizweho n’itegeko nshinga hanyuma hakabaho gutsinda amatora mu buriganya.

Umuti waba uwuhe?

Kugira ngo hahinduke iyi nzira yo guhirika ubutegetsi muri Afurika, abayobozi ba Afurika ndetse n’abafatanyabikorwa bayo bo hanze bagomba kugira uruhare runini.

Ku ruhande rwayo, nk’uko Muhammad Dan Suleiman, wo muri kaminuza ya Australia y’Uburengerazuba (University of Western Australia) akaba umushakashatsi kuri Politiki mpuzamahanga ya Afrika, ibitekerezo bya gikoloni, ubuyisilamu n’urugomo muri politiki yo muri Afurika y’iburengerazuba, abivuga, ibihugu by’Afurika bikeneye demokarasi mu buryo bwuzuye no kwivana mu bukoloni bya nyabyo. Imiryango y’ibihugu muri Afurika igomba gukorana neza na societe civile.

Ku rundi ruhande, ibihugu bikomeye, bigomba kongera gutekereza no gusuzuma imigenzo ya kera y’imikoranire na Afurika. Ni ngombwa kubaha no gufatanya n’ibihugu bya Afurika mu nyungu rusange kandi zifatika n’iyo zaba nke ariko zikaba iz’igihe kirekire. Kubona Afurika ni gukorana nayo nk’icyerekezo cyo kubona inyungu zihuse gusa byaba ari bibi. Afurika ntikiri umukinnyi usaba. Mu byukuri, ibihugu bya Afrika byashoboye gukora ibigo byemeza mu bikorwa byayo hanze.

Ni ngombwa ko Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Afurika n’Imiryango y’ubukungu bw’uturere twa Afurika (REC) bakoresha imbaraga zabo mu guhana “kwigarurira ubutegetsi binyuranyije n’itegeko nshingao”. Bitabaye ibyo, niba abayobozi b’ingabo mu bihugu bya Afurika bakomeje gufata ubutegetsi nta guhana, ibi byatuma hakomeza kubaho uruhererekane rw’ihirika ry’ubutegetsi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *