Ku mugabane wa Afrika ni hamwe mu hantu ku isi usanga akajagari mu gusimburana ku butegetsi kurenza ahandi, bituma umuntu yibaza impamvu ibitera ikakuyobera.
Dufashe nkâurugero rwa hafi turahasanga bamwe mu bagabo bahirimbanye bubi na bwiza kuzicara muri za Perezidansi z’iwabo nyamara kugeza magingo aya izo nzozi zikaba zigenda ziyoyoka.
Aba bagabo hamwe na hamwe ubasanga mu bihugu hafi ya byose kuri uyu mugabane kabone nâubwo iyo usesenguye neza usanga umwe cyangwa uriya bataranganije amahirwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Hari abagiye bahanyanyaza ndetse bikananyura mu nzira yâamatora ariko bikanga, hakaba nâabandi batabuze gutangaza intambara babinyujije mu mitwe ya politiki na gisirikare ariko bikarangira byose biyoyotse.
Reka tugerageze gusesengura umuntu umwe ku wundi , mu nkuru yacu turagerageza kureba 5 bagerageje kurusha abandi nâubwo uwajya gucukumbura yasanga urutonde rwaba rurerure kurenza uko abantu babitekerezaga!
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
1.Bwana Laila Odinga wo muri Kenya.
Laila Odinga ni umwe mu banyapolitiki bamaze kubaka izina kuri uyu mugabane wa Africa . Uyu mukambwe bakunze guhimba akazina ka Agwambo [ Umuntu wâigitangaza ] yizihiza isabukuru ye yâamavuko kuwa 07 Mutarama buri mwaka kuko ubu ayingayinga imyaka 71 yâamavuko .

Ushobora kandi no kumwita Tinga nkâijambo risobanura bya bi Machines bitengura imisozi tumenyereye nka Tinga Tinga .
Laila Odinga akaba kandi umuhungu wa Jaramoji Oginga Odinga wabaye Minisitiri wâIntebe wa mbere muri Kenya aho yategekanye na Bwana Uhuru Kenyatta nawe wategetse Kenya ku ncuro ya mbere akanaba se ubyara Uhuru Kenyatta Perezisa wa Kenya uyu munsi.
Laila Amalo Odinga yabaye Minisitiri wâIntebe wa Kenya guhera mu tariki 17 Mata 2008 kugeza ku wa 09 Mata 2013 nyuma yo guhigikwa mu matora yakurikiwe nâubwicanyi bwisasiye imbaga mu Kenya abasaga 3000 bakahasiga ubuzima.
Uyu mugabo nta na rimwe usanga atagaruka muri Politiki ya Kenya nyamara na nâubu inyota yo kwicara muri Perezidansi ntarayishira na mba. Usanga ari umwe mu bantu baza ku isonga mu kunegura ubutegetsi kandi akaba anashyigikiwe nâabo mu bwoko bwe bwa aba Luo batari bake nabwo muri Kenya.
Uwavuga ko yanabashije kwigarurira imitima yâurubyiruko rwinshi muri Kenya ntiyaba abeshye.
Kuri bu Laila Odinga abarizwa mu mpuzamashyaka yibumbiye mu kitwa Orange Democratic Change ODM mu magambo ahinnye.
Guhera kera Laila Odinga yaharaniye kwicara ku ntebe yâubutegetsi kugeza ho yahatanye nâabagabo bakomeye nka Mwai Kibaki na Arap Moi muri 2007 ariko akaza ku mwanya wa 3 ahigitswe na Bwana Mwai Kibaki.
Kimwe mu bigaragaza inyota uyu mugabo utoroshye afite yo kwicara ku ntebe ya Perezida, ni aho kuva aho se umubyara apfiriye, ishyaka FORD Kenya rya se rikigarurirwa nâabandi,we yahisemo guhita arisohokamo atangira kwigira mu yandi .
Kuva aho rwa Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa The Hague rutangiye gukora amaperereza yo gukurikirana Perezida uriho muri Kenya, Bwana Uhuru Kenyatta na Visi Perezida we Bwana William Ruto ariko bikaza kurangira uru rukiko rugaragaje gucika intege no kureka kuburanisha aba bagabo, uretse W.Ruto bitarasobanuka neza.
Raila Odinga yabaye nkâubyinira ku rukoma agirango ahari yaseserera muri icyo cyuho akaba umukuru wâigihugu wa Kenya ariko birangira yikoreye amaboko kuva aho aboneye ko Uhuru Kenyatta yigaranzuye urukiko rumaze kumuhanaguraho ibyaha.
Ese mama ubu koko Raila Odinga azagezaho nawe abe Perezida wa Kenya cyangwa azageraho ave ku izima !
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
2 . Dr Riek Machar wo muri Sudani yâEpfo
Dr Riek Machar, nawe ni undi mugabo utoroshye mu gushakisha uko yakandagiza akarenge muri perezidansi ariko byaranze.

Nubwo bwose Riek Machar yabashije kwicara ku ntebe ya Vice-Perezida ya Sudani yâEpfo imyaka ishyika kuri 3 guhera mu 2011 kugeza 2013 ibi ntibyamubujije gushwa na Prezida we Bwana Salva Kiir Mayardit batahwemye gukozanyaho mu ntambara zitandukanye bivugwa ko zitanaburaga kwisasira imbaga.
Kuva aho uwahoze ari umukuru wa SPLA/SPLA, Bwana Colonel John Garang yiciwe mu mpanuka ya kajugujugu aturutse muri Uganda, icyo gihe ariko Sudan yâEpfo ikaba yari ikiri kumwe na Sudani ya Ruguru, iri Shyaka rya SPLM nâingabo zaryo SPLA byacitsemo ibice ahanini byari bishingiye ku moko manini agize Sudani yâEpfo .
Ku ruhande rumwe aba Nuer arinabo Dr Riek Machar akomokamo, nabo ku rundi ruhande aba Dinka, Bwana Salva Kiir akomokamo, buri ruhande rwakubitaga agatoki ku kandi ko uruhande rumwe rwakwigarurira ingoro yâumukuru wâigihugu hakoreshejwe ingufu zose zaba igisirikare ndetse nâinzira zâamayeri ya Politiki.
Aha ni naho haturutse umwaduko wâIshyaka SPLM/IO [ Sudanese Peopleâs Liberation Movement In-Opposotion ] ryigometse kuri SPLM nyayo .
Aya makimbirane kandi mu minsi ishize yatumye izi mpande zongera gukozanyaho kuri Perezidansi nyirizina ubwo aba Bategetsi bari mu kiganiro nâabanyamakuru abashinzwe kubarinda bahukanyemo vutu vutu abasaga amagana bahasiga ubuzima ariko ingabo za Lonu birangira zibashije guhosha aya makimbirane.
Riek Machar ubu ubarizwa muri Afrika yâEpfo ariko biranavugwa ko yaba yaratawe muri yombi mu iki gihugu cyanamaze kwerura ko kidashaka ko akomeza kugenda ashakisha inkunga zatuma akomeza guhangana.
Riek Machar wavutse mu 1953 na nâubu aracyahatana ngo arebe ko yazaba Perezida wa Sudani yâEpfo na magingo aya ariko amaso yaheze mu kirere !
Ngayo nguko agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru kandi baca umugani mu Kinyarwanda ngo âAbibeshya ibyara simbima ibihekoâ reka dutegereze niba ikizere kitazaraza amasinde Riek Machar akazagwa muri Gereza acumbikiwemo muri Afurika yâEpfo.
3.Bwana Morgan Tsvangirai muri Zimbabwe
Guhera kera uyu musaza ahirimbana, kugeza naho mu 2002 yahatanye ariko agatsindwa nâumukandida wa ZANU-PF, Bwana Robert Mugabe uri ku mwanya wa Perezida kuva Zimbabwe yabona ubwigenge kugeza uyu munsi, uyu mukambwe wâimyaka isaga 90 aherutse gutangazwa nkâuzaba umukandida wâiri shyaka na none mu matora ataha yo mu 2018.
Bwana Morgan wanicaye ku ntebe ya Minisitiri wâIntebe guhera mu ku wa 15 Gashyantare kugeza kuwa 11 Nzeli 2013, nâubu ntarava ku izima.
Gusa imbaraga yari afite ubu si zo agifite asa numaze gusaza hamwe nta kizere ko na magingo aya yiyamamaje yakwigaranzura muzehe Robert Mugabe usa nâufatwa nkâumubyeyi wâigihugu.
Morgan Tsvangirai ubwo yinjiraga mu ishyaka ZANU-PF ku myaka ye 28 akiri umusore hari mu 1980 kuva ubwo yakunze kuzamuka mu ntera mu ishyaka ari nako agaragaza imbaga.
Uwakwizera ko amaherezo Morgan Tsvangirai azaheza akicara ku ntebe ya Perezida muri Zimbabwe ntiyaba ari kure na cya kizere kiraza amasinde.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Morgan Tsvangirai na Operation yiswe âGukurahundiâ
Kimwe mu byaha Morgan Tsvangirai yakoreye Robert Mugabe, ni uko yatangaje ko aramutse atsinze amatora yahita ata muri yombi umuntu wese wagize uruhare mu gikorwa cya gisirikare cyahawe Code ya â Operation Gukurahundiâ .

Iyi ni imwe muri Operation yakozwe nâabakomando bahuguriwe muri Korea ya Ruguru, ikozwe nâitsinda ryiswe The Fifth Brigade mu ntara ya Matabeleland aho ZANU-PF yikangaga ivuka ryâumutwe wa gisirikare wari ugamije gusubiza Zimbabwe mu Bukoloni.
Muri iyi operation bivugwa ko uyu mutwe wâabakomando wishe ugatsemba utababariye nâiyonka mu bashatse kurwanya ubutegetsi bwa Robert Mugabe kugeza aho Morgnan Tsvangirai ubwe yabifashe nkâibyaha byâintambara byari bigamije gutsemba imbaga.
Ibi rero bikaba bitaramuhaye amahirwe dore ko uruhande rwa Robert Mugabe na ZANU-PF bikangaga ko aramutse atsinze amatora agafata ubutegetsi yabashyira mu butabera mpuzamahanga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
4.Bwana Twaguramungu Faustin
Faustin Twagiramungu uzwi ku kazina ka Rukokoma na nâubu ntajya asigara inyuma mu itangazamakuru ryo mu Rwanda ndetse no mu mahanga.

Uyu mugabo utoroshye mu kuvugana igikabwe anenga ubutegetsi bwâu Rwanda, si uwa none kuko uhereye kera no ku ngoma zabanje atagiye agaragara nkâuwabaga yoroheye ubutegetsi, mu magambo ye yâurudaca yabaga acicikana hose.
Faustin Twagiramungu kandi yanditse izina cyane cyane ubwo yari mu banyapolitiki bari ku ruhembe rwâimyigaragambyo yamaganaga ubutegetsi bwa Gen Majoro Habyarimana Yuvenali wayoboraga Republika ya 2 hamwe nâishyaka rya MRND.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Twagiramungu Faustin wabarizwaga mu Ishyaka MDR yaba MDR Parmehutu nâizindi MDR zayikurikiye ntiyaje ariko kworoherana nâubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi kuko mu bigaragara ntabwo sisiteme (Systeme) yari amenyereye yâamacakubiri yari guhuza niyo FPR-Inkotanyi yari izanye mu Rwanda yo gushyira Abanyarwanda hamwe.
Icya mbere kigaragara cyo ni uko nubwo Faustin Twagiramungu atari yizeye ingufu zo guhangana na FPR-Inkotanyi mu bikorwa byivugira bizamura igihugu maze we akumva ahubwo yazamukira kuri Idewoloji ya Nyamwinshi ,icyo abazungu bitaga Majorite Populaire .
Majorite Populaire iyi kwari ukuvuga ati âAbantu bitwa Abahutu turi benshi ntawadutsinda nta kindi twitayehoâ naho aba cyangwa bariya ni bake ntibadutsinda mu matora twahiganamo,ibintu byari kuzakurura akarambaraye mu Rwanda, nkâigihugu cyari gisohotse mu kaga ka jenoside.
Nta nâubushakashatsi bundi bwo gushyira hamwe Abanyarwanda uyu mugabo yigeze atekereza kuko yumvaga iturufu ye iramutse ivumbuwe yaba ameze nkuhiriye mu nzu.
Ni nako byaje kumugendekera kuko aho yavumburiwe ubu asa nuwibagiranye mu ruhando rwa politiki yubaka mu Rwanda.
FPR-Inkotanyi nayo izana icenga rya Politiki iti âTwese nkabitsamuye turi Abanyarwanda umuntu ajye ahabwa amahirwe yo kuyobora ku bwâimihigo ye nta kindi kitawehoâ.
Iyi rugondihene Twagiramungu Faustin yarwanye nayo na magingo aya yarumiwe, araruca ararumira .
Nta nâumwe wibazaga ko mu Rwanda ikigero cyo kwimika ubunyarwanda, ivangura iryo ariryo ryose ryacika rigafata intera ihanitse nkiyo u Rwanda ruriho ubu.
Twagiramungu Fausin ntako atagize ashinga amashyaka arwanya ubutegetsi bwa Kigali biranga kugeza naho we ubwe yanisunze FDLR akajya abakorera ubuvugizi bikarangira bimunaniye, ibya wa mugani ngo âAho umutindi yanitse ntirivaâ.
Faustin Twagiramungu wâimyaka 71 magingo aya akaba nta kizere cyo kuzakandagiza akarenge muri Village Urugwiro ndetse burundu, byonyine nâimyaka irimo kumusiga.
Nyuma yaho ageragereje kwiyamamaza mu matora mu 2003 akabona amajwi 3.62% , yabaye nkugwa mu gahinda kuko we yumvaga atatsindwa amatora.
Yatunguwe no kwanikirwa na Paul Kagame wamutsinze atamubabariye ku rwego rukabakaba 94% muri ayo matora yasaga nâayahuruje imbaga.
Niba navuga ko Twagiramungu Faustin ubu nta nâinzozi agifite zo kwiyamamaza ndumva ntaba nkabije, gusaza ni ugusahurwa gusa nawe ntako atari yagize nubwo ubu nta kizere na mba nawe ubwe yifitiye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
5 .Etienne Tshisekedi wa Mulumba muri RDC
Uyu we uwanavuga ko uwamubaza nâicyerekezo cyaho RDC iherereye ku ikarita yâisi ntiyahakubwira. Yarahanyanyaje ku ngoma ya Marchal Mobutu Sese Seko arananirwa ari naho Afurika yari mu Nkundura yâamashyaka menshi ahagana mu myaka ya za 1990.

Iyi Politiki yaterwaga inkunga nâUbufaransa yari icuriwe mu kitwaga inama ya La Baule, iyi nama ikaba yarahuzaga Ubufaransa nâibihugu bya Afurika igahamagarira Abaperezida ba Afurika kureka amashyaka menshi akabaho [ Prularisme Politique/Political Pluralism ].
Nguko uko Etienne Tshisekedi na UDPS ye badutse na nubu amaso yaheze mu kirere bari aho barabara inyenyeri zo mu bicu ngo bazategeka RDC.
Kugeza magingo aya ntan kizere uyu musaza afite hatanitawe ku kuba Perezida ucyuye igihe, Bwana Joseph Kabila ataragaragaza aho aherereye mu bijyanye nâuko aziyamamaza mu matora ataha.
Bigaragara ko hari andi maraso mashya mu ruhando rwa polotiki, aho abaherwe nka Moise Katumbi, abasore nka Vital Kamerhe nâabandi barekereje kugirango bahite bisuka mu nkundura yo guhatanira ubutegetsi bamaze kwigaragaza nkâabafite umuvuduko muri Politiki ya RDC kandi bijyanye naho isi ya none igana .
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Eugene David Marshall/Bwiza.com
Â


