Ubwo yarahiriraga kuyobora akarere ka Rwamagana kuwa mbere kuwa 22 Ugushyingo 2021, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana yasabye abayobozi gukorera hamwe kandi bagakorana umurava kugirango buzuze inshingano bahawe.
Prof Nshuti Manasseh, Umunyamanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, usanzwe ari imboni ya guverinoma mu Karere ka Rwamagana yifashije ikoranabuhanga yakurikiranye umuhango w’irahira ry’abayobozi ndetse no guhererekanya ububasha hagati ya komite nyobozi n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere wakayoboraga by’agateganyo.
Mu ijambo yagejeje ku bayobozi bitabiriye uwo muhango, Prof Nshuti Manasseh, yasabye abayobozi gukorera hamwe ndetse bakanakorana n’izindi nzego ndetse bakita ku makuru bahabwa n’abaturage.
Yagize ati “Iyi manda Ni ubudasa kuko dufite inshingano zo kugera ku ntego igihugu kiyemeje mu mwaka wa 2024, harimo amazi n’amashanyarazi kuri buri wese. Dusigaranye imyaka itarenga itatu birasaba gukora bidasanzwe tugakoresha imbaga zacu n’ubwenge ,biranadusaba ubufatanye no gukorera hamwe. Mu byo mukora imvugo yanyu ibe ingiro aho bidashobotse abaturage bakajya babaha amakuru ndetse bakabagira inama mu byo mukora byose,mu gakora n’izindi nzego nk’abafatanyabikorwa,amadini, abikorera, itangazamakuru n’imiryango itari iya Leta n’abo ni Abanyarwanda babungura ibitekerezo mu karere kacu.”
Prof Nshuti Manasseh yakomeje asaba abayobozi kwirinda imico n’imigirire bidahesha agaciro abayobozi.
Aragira ati “Murasabwa kwitanga, kwirinda amakimbirane, no kwirinda kuzarira mu byo dukora mu bwitange, kuko umuturage agomba kuba ku isonga mu kwita ku iterambere rye n’ibibazo byose by’imibereho y’abaturage nibo dushinzwe mbere ya byose, mugomba kwirinda imico n’imigirire bidahesha agaciro umuyobozi. Mugahora muzirikana ko mu nshingano zanyu mugaharanira kuba indorerwamo abaturage mukabereka urugero rwiza mu byo bakora.”
Mbonyumuvunyi Radjabu warahiriye kuyobora Akarere ka Rwamagana muri manda ya kabiri yavuze ko abayobozi batowe bafite inshingano zo kwihutisha gahunda z’ibikorwa bigamije iterambere ry’abaturage no guhindura imibereho yabo .
Yagize ati “Iyi Manda ni manda yihariye, nagirango mbwire bagenzi banjye bagize inama njyanama na komite nyobozi, inzego z’umutekano ndetse n’abakozi kuva ku rwego rw’akarere kugeza ku kagari ari manda yihariye, idusaba kuryama gake, idusaba ubwitange no gukorana umurava kuko ni manda izahurirana no gusuzuma gahunda zitandukanye tuzaba turimo gusoza mu mwaka wa 2024.Tugomba kumurika izo gahunda zose ku buyobozi bukuru bw’igihugu tugaragaza aho tuzaba tugejeje abaturage muri izo gahunda kuko Perezida wa Repubulika yabiduhayemo inshingano.”
Komite Nyobozi y’Akarere ka Rwamagana yatowe kuwa 19 Ugushyingo 2021, igizwe na Mbonyumuvunyi Radjabu watangiye kuyobora kukayobora muri Gashyantare 2016, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nyirabihogo Jeanne d’Arc niwe mushya watowe muri iyo komite nyobozi, yakoraga mu karere ka Gasabo ashinzwe ishami ry’imicungire y’ubutaka n’imiturire. Naho Mutoni Jeanne yongeye gutorerwa manda ya kabiri ku mwanya w’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza.
Aba bayobozi bakazatangira inshingano zabo nyuma y’umwiherero batangiye kuva kuri uyu mbere kuwa 22 kugeza kuwa 29 Ugushyingo 2021Mu ishuri rya Polisi i Gishari mu karere ka Rwamagana.


