Umukobwa yiyitumyeho ubwo yari mu kizamini cya Leta yimwe uruhushya

Sangiza iyi nkuru

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi muri Ghana,Ghana Education Service (GES) kiri kwinubirwa n’abatari bake nyuma y’aho ushinzwe kugenzura abakora ibizamini yimye umwana w’umukobwa uruhushya ubwo yari mu kizamini cya Leta, bikagera aho yiyitumaho.

Mu gihe BES ivuga ko umugenzuzi nta kosa yakoze kuri iyi ngingo kuko yubahirizaga amabwiriza agenga ibizamini muri icyo gihugu uko yakabaye, ku mbuga nkoranyambaga, benshi bamaganye iyo migenzereze.

Ibi byabereye kuri santeri y’ibizamini yo ku ishuri rikuru rya Mankessim kuwa Gatanu w’icyumweru gishize.

Ibinyamakuru byo muri Ghana bivuga ko Umuyobozi ushinzwe uburezi muri ako gace, Cobbod, yavuze ko amategeko agenga ibizamini avuga ko umukandida atemerewe gusohoka keretse mu minota 30 ishize ikizamini gitangiye, bitabaye ibyo, gusohoka ntibikunda.

Uyu mukobwa utavuzwe amazina, yasabye uruhushya, umugenzuzi arabyanga, akeka ko yaba abeshya, akaba ashaka gukopera, yanga ko ajya kwiherera.

Abarimu be bemeje ko uyu mukobwa yari ku miti ko yari atameze neza. Hari amakuru ko uyu mukobwa yakomeje gukora ikizamini hatitawe ko yiyitumyeho.

Hagati aho GES ivuga ko bazajya gusaba imbabazi umuryango w’uyu mukobwa ku bw’iki gisebo bamuteje.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *