unnamed-14.jpg

Kenya: Igipolisi cyahanganye amasaha atanu n’abajura bashakaga kwiba banki

Sangiza iyi nkuru

Igipolisi cya Kenya, kuri uyu wa Kabiri cyakozanyijeho n’abajura bitwaje intwaro bari barimo kugerageza kwiba banki yo mu Mujyi wa Kisumu, baburizamo ubwo bujura ariko abajura babasha kubacika nyuma y’masaha atanu barasana.

Amafoto agaragaza ibi bintu byabereye ku ishami rya Equity Bank yerekanye abapolisi burira banyura mu madirishya ya banki bafite imbunda mu gihe abandi bari hanze n’imbaga y’abantu yahuruye ariko urusaku rw’amasasu rwumvikanaga.

unnamed-14.jpg

Magu Mutindika, Komisireri wa Polisi mu karere ka Nyanza muri Kisumu, nyuma y’icyo gikorwa yavuze ko bamwe mu bakiriya n’abakozi bari bafatiwe muri banki batabawe.

Iyi nkuru dukesha Reuters ivuga ko abashinzwe umutekano bari gusuzuma amafoto ya camera z’umutekano, CCTV, ngo bamenye ukuntu abajura babashije gucika nk’uko Mutindika akomeza avuga.

Ati “Twabonye ishati kandi turakeka ko nyirayo ashobora kuba yari muri bo. Nitumubona, azatugeza ku bandi,”

Yongeyeho ko nibafata umuntu wese wagize uruhare muri iki gikorwa cyo gushaka kwiba banki, ibikorwa bya mategeko bizakurikizwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *