jet.jpg

Perezida Kagame mu bazahabwa icyubahiro mu Nama Mpuzamahanga igiye kubera muri Nigeria

Sangiza iyi nkuru

Inama mpuzamahanga ku bisubizo bifatika kuri bimwe mu bibazo byugarije Afurika nk’umugabane iteganijwe kubera muri Nigeria mu Kuboza, aho Umuryango Jet Age uteganya guha icyubahiro abantu barimo Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame n’Umuyobozi wa Banki Nyafurika, Akinwumi Adesina.

Iyi nama iteganyijwe ku itariki ya 5 kugeza ku ya 7 Ukuboza i Lagos igamije kuganira ku bintu by’ingenzi by iterambere bireba ishoramari, guhanga udushya, urubyiruko rwo muri Afurika ndetse n’uruhare rwabo mu bibazo by’iterambere.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara kuwa mbere i Abuja n’umuhuzabikorwa w’Umuryango, Jet Age Africa. Ambasaderi Young Piero, yavuze ko muri iki gikorwa cy’umugabane wa Afurika kandi bazaha icyubahiro abayobozi bakomeye bo mu nzego za Leta n’abikorera ndetse n’abashoramari bashya bagaragaje ishyaka n’uruhare mu iterambere n’iterambere rirambye ry’umugabane wa Afurika mu nzego zinyuranye z’ibikorwa byabo.

Jet Age izwi kandi nka JANB (Jet Age Nation Builders), ni Umuryango w’umugabane wa Afurika washinzwe mu 2015 hagamijwe guteza imbere amahoro, umutekano, inganda, ubufatanye, imikoranire, isoko rusange, n’ubutwererane hagati y’ibihugu bya Afurika.

Ikinyamakuru Vanguard kivuga ko mu bagomba guhabwa icyubahiro harimo; Prof. Yemi Osibanjo, Visi Perezida wa Nigeria, Akinwumi A. Adesina, Perezida wa Banki Nyafurika y’Iterambere (BAD), Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, Umuyobozi wa Ethiopian Airlines, Gebremariam Tewolde, Nana Kwame Bediako, washinze Wonder World, Emir wa Leta ya Kanu n’abandi bantu bakomeye ku mugabane wa Afurika.

jet.jpg

Iri tangazo rivuga ko iki gikorwa gifite ubufatanye bw’abafatanyabikorwa bakomeye nka Banki Nyafurika itsura Amajyambere (AFDB), Lead Generation Initiative (LGI), Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Uburezi ry’Abanyamerika (AMIEF), Ethiopian Airlines (ET), Umuyoboro wa telefone ngendanwa (MTN), Academy y’ibihugu by’abarabu (ANA) na SAGA Foundation NIgeria-Canada.

Itangazo rikomeza rigira riti: “Jet Age Nation Builders ni ikigo cy’umugabane uhuza Guverinoma, Abashoramari, Guhanga udushya, Inshuti za Afurika ndetse n’urubyiruko rwo muri Afurika bafite ishyaka ryinshi batanga umusanzu mu nzego zitandukanye z’iterambere ry’ibihugu byabo…Insanganyamatsiko: “Ahazaza ni ubu”.

Amb. Piero yavuze ko biteganijwe ko mu bizaganirwaho harimo; “Guteza imbere ishoramari, guca icyuho cy’inkunga n’imari yo guhanga udushya, ubufatanye n’imikoranire n’inzego za Leta bireba, imiryango n’abafatanyabikorwa, kuganira no kumenya ubushobozi bw’abayobozi n’abahanga udushya bakiri bato bnk’abazayobora iterambere ryisumbuyeho ry’ubucuruzi, ubukungu bushya no kugera ku ntego z’iterambere.”

Abateguye iyi nama bavuga ko urubyiruko ruvuga rikijyana muri Afurika, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, n’u Budage rwamaze kwemeza ko ruzitabira iyi nama, itegerejwemo intumwa z’ibihugu bigera kuri 20 by’ibinyamuryango muri JANB n’abayobozi muri za guverinoma zo muri Afurika, abashoramari, imiryango mpuzamahanga, muri Commonwealth, Abanyafurika baba muri diaspora n’abandi.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Perezida Kagame mu bazahabwa icyubahiro mu Nama Mpuzamahanga igiye kubera muri Nigeria
    Kuri ariya mataliki, aabategetsi ba Afurika bose uretse Perezida Kagame bazaba bari muri Amerika mu nama iziga ibyerekeranye n’imiyoborere ibereye demokarasi. Bivuze ko nta wundi mutegetsi uzitabira iriya nama uretse uw’Urwanda utaratumiwe muri Amerika.

    Bivuze

  2. Perezida Kagame mu bazahabwa icyubahiro mu Nama Mpuzamahanga igiye kubera muri Nigeria
    Kuri ariya mataliki, aabategetsi ba Afurika bose uretse Perezida Kagame bazaba bari muri Amerika mu nama iziga ibyerekeranye n’imiyoborere ibereye demokarasi. Bivuze ko nta wundi mutegetsi uzitabira iriya nama uretse uw’Urwanda utaratumiwe muri Amerika.

    Bivuze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *