Burundi: Abantu 4 barimo Abanyatanzaniya 2 bafunzwe bashinjwa gukoresha amarozi

Sangiza iyi nkuru

Abanyatanzaniya babiri n’Abarundi babiri bo mu Mudugudu wa Cibari, muri Zone Munagano, Komini n’Intara ya Muyinga, mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’u Burundi, batawe muri yombi n’igipolisi bakekwaho ibikorwa by’ubupfumu.

Intandaro y’itabwa muri yombi ry’aba bantu ni umwana wapfuye urupfu rutunguranye mu Mudugudu wa Cibari. Abaturage bariye karungu bahise bashaka kwihanira nk’uko ababibonye bavuga.

Umwe muri bo ati “ Umwana yapfuye atarwanye hano. Abantu batangiye kuvuga ko yahuye n’umugabo bafashe nk’umurozi. Ubwo umurambo wajyanwaga mu buruhukiro umwana yasubiye mu buzima mu buryo bw’amayobera,”

Abaturage bakomeza bavuga ko umwe muri abo bagabo bane yaba ari we wakanguye uwo mwana atanamwegereye akoresheje amarozi.

Iyi nkuru dukesha SOS Medias Burundi ikomeza ivuga ko abaturage bashatse kwihanira polisi igatabara igata muri yombi abo bagabo bakekwagaho gukoresha amarozi. Bakaba bafunzwe kuva kuwa Gatanu ushize.

Amakuru akaba avuga ko abaturage bavuga ko barambiwe n’impfu za hato na hato ziba mu buryo bw’amayobera muri ako gace.

Amédée Misago, Umuyobozi wa Komini Muyinga, wemeje itabwa muri yombi ry’aba bantu, yagiriye inama abaturage yo kutizera amarozi no kujya iteka bitabaza inzego zibishinzwe aho guhitamo gukoresha urugomo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *