Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umusore ikekaho kubeshya ko ari umusirikare w’ipeti rya Lieutenant Colonel (irya gatandatu rikomeye mu gihugu), akabyuririraho akodesha imodoka mu ruganda rukora imodoka za Volkswagen.
Ushinzwe gukodesha imodoka muri uru ruganda, Ngango Alain yabwiye itangazamakuru ko uyu musore yamuhamagaye, amutera ubwoba ngo bamutize imodoka, bayimusangisha aho yari ari kuko yari yababwiye ko ari ofisiye.
Yagize ati: “Nahamagawe na Lieutenant Colonel, ambwira ko akora akazi ka gisirikare, ko imodoka y’akazi imupfiriyeho ko yari akeneye imodoka byihuta kandi bwangu; ko dutinze yanadufunga ndetse akeneye ko twayimutiza.”
Ngango yakomeje avuga ko baje kurega uyu musore bari bazi ngo ni ofisiye, ubwo yamaraga ukwezi atabishyura ay’ubukode bw’imodoka, ari bwo yaje kumenyeshwa ko uwamukanze ari umusivili. Ati: “Haje kugera igihe amara ukwezi atatwishyura tubibwira ababishinzwe bo mu kazi kugira ngo bamwishyuze. Bakoranye na RIB na polisi kugira ngo bamukurirane barebe ko yakwishyura ni bwo basanze ari umusivili nkatwe twese.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko icyo uyu musore yakoze ari amahitamo mabi, agomba kumugiraho ingaruka zikomeye. Ati: “Umuntu nk’uriya kwiyita umusirikare akiha ipeti adafite akajya gukodesha imodoka yagera aho akambura abo yayikodesheje birumvikana ko ingaruka ziba zikomeye.”

2 Responses
Ukekwaho kubeshya ko ari Afande w’ipeti rya Lieutenant Colonel yatawe muri yombi
Abantu benshi bakora ibi kubera ko mu mutwe baba batameze neza.Bakwiye kumujyana I Ndera kwa muganga,mbere yo kumufunga.Abantu benshi barwaye mu mutwe batabizi.Nkuko igitabo kitwa “Ces malades qui nous gouvernent”,kibyerekana,n’Abayobozi benshi b’ibihugu barwaye mu mutwe.
Ndakeka ko umuntu yashyiramo presidents Trump na Duterte wa Philippines.