RDC: Umuririmbyi Tshala Muana yongeye kwibasira ubutegetsi mu ndirimbo nshya

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’aho mu mwaka ushize, umuririmbyi Tshala Muana asohoye indirimbo yiswe “Ingratitude” itarishimiwe n’ubutegetsi ndetse igahagarikwa bikamuviramo no gutabwa muri yombi, yongeye gukora indi ndirimbo yise “Ndoto ya Luambo” yasohoye ku itariki ya 23 Ugushyingo, yumvikanamo yongera kwibasira ubuyobozi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ni indirimbo y’iminota 7 n’amasegonda 13 itangazamakuru ryo muri Congo rivuga ko yibasiramo bihagije ubutegetsi buriho.

Muri iyi ndirimbo, Tshala Muana w’imyaka 63 yibaza ku micungire y’igihugu ya Perezida Felix Tshisekedi, aho avuga ko umutungo w’igihugu ucunzwe nabi, akavuga ko igihugu kiri hasi kubera abanyapolitiki bakora imishinga mibi ndetse bagatanga amasezerano badasohoza, agashimangira ko bita ku nyungu zabo gusa.

Hari aho agira ati “Mboka ekufi”, bisobanuye ngo igihugu cyarapfuye, agakomoza ku kibazo cy’umutekano gikomeza kumvikana by’umwihariko kibangamira abagore n’abana, muri Ituri, Kivu y’Amajyaruguru kugeza muri Kasai.

Ahamagarira abaturage ba Congo guhaguruka bagahagarara ikibazo bakakifatira mu biganza, avuga ko igihugu kiyobowe n’abatekamutwe bireba gusa abaturage barembejwe n’ubukene.

Agaruka kuri Mobutu wahoze ayobora iki gihugu kitwa Zaire, akagira ati “ Mobutu yanze ko igihugu gicikamo kabiri, Mobutu yaravuze ngo mama umwe, papa umwe, umuyobozi umwe, ubutaka bumwe…”

Nk’uko tubikesha urubuga mediacongo.net, uyu muhanzi akomeza avuga muri iyi ndirimbo ko igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’ubukungu gifite, abaturage bakomeje kuba munsi y’umurongo w’ubukene, kwishyura amazi n’amashanyarazi nabyo ubwabyo ari ukwirya bakimara.

Hari aho agera akagira ati “ Nshuti murebe uko ibihugu duturanye birimo gutera imbere ariko twebwe n’imbwirwaruhame gusa !”

Ntabwo ari inshuro ya mbere Tshala Muana yaba anenze imikorere y’ubutegetsi abinyujije mu ndirimbo, aho mu mwaka ushize yasohoye indirimbo yise “Ingratitude” itarakiriwe neza ubutegetsi bugategeka ko ihagarikwa ku maradiyo na televiziyo.

Ntibyarangiriye aho gusa kuko mu kwezi nk’uku kw’Ugushyingo 2020, yanatawe muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’ubutasi (ANR), aho producer we, Claude Mashala, yatangaje ko yazize iyo ndirimbo avugamo ko Tshisekedi ari intashima yihindutse Joseph Kabila, agasenya ihuriro ryari ku butegetsi bari bahuriyemo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *