Arsenal igiye kugarura Shkodran Mustafi mu gihe Walcott adahari

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe ikipe ya Arsenal ipanga guhura na Crystal Palace, Arsene Wenger yamaze gutangaza ko igiye kuzana umukinnyi Mustafi muri iyi wikende nyuma y’iminsi itari micye atagaragara mu kibuga kubera ikibazo cy’imvune.
Uyu musore yari yavunikiye mu mukino wari wabahuje na Stoke mu cyumweru cyashize, aho byari biteganyijwe ko atazasubira mu kibuga mbere y’ukwezi kwa mbere 2017.
Umutoza Wenger yagize ati “ndatekereza Gibbs azaba adahari, niyo mpamvu twakinisha Mustafi aho kubura numwe. Walcottnawe afite ikibazo azaboneka ku cyumweru ubwo Welbeck agomba kuzaba ahari.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Wenger atangaje ibi nyuma y’uko uyu mukinnyi Mustafi atangaje ku rubuga rwa Twitter ko atangiye koroherwa.
Yagize ati “imvune irakaze ariko ndi gukora ibishoboka ngo noroherwe ku buryo nzaboneka.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *