Gicumbi: Ntibavuga rumwe n’akarere ku butaka bwari burimo inkambi bifuza gusubizwa

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bahoze bafite amasambu ahari hubatse inkambi ya Gihembe yari icumbikiye impunzi z’Abanyekongo, barasaba gusubirana uburenganzira ku butaka bwabo kubera ko iyo nkambi itakiriho ariko ntibavuga rumwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi kavuga ko bahawe ingurane.

Abari bafite ubutaka ahari hubatse Inkambi ya Gihembe iherereye mu Karere ka Gicumbi, mu Ntara y’Amajyaruguru bavuga ko Leta y’u Rwanda yari yarabijeje ko iyi nkambi niba itakiriho bazasubizwa ubutaka bwabo.

Umwe muri abo avuga na Ijwi rya Amerika yagize ati “ Impamvu ubona turimo kuburana ubu butaka, ntaho dufite dutuye…kuva bari bahatwatse bavuga ko hari inkambi, none inkambi ikaba isezerewe igiye, njye ndifuza ko ubutaka bwanjye babunsubiza. Baba batabungaruje icyo baba bagiye kuhakorera kindi ni bo bakizi, ari ibikorwaremezo bazahuriraho ariko nibura tukabona ingurane muri ubwo butaka”
Uyu witwa Ndabakize avuga ko mu myaka 27 ishize iyi nkambi iri mu butaka bwe yasigiwe ubukene kuko isambu ye yose yari mu nkambi ubu akaba aba ahantu umuntu yamuhaye ikibanza gifite metero 3 kuri enye.

Mu basaba gusubirana uburenganzira ku butaka bwabo harimo n’abari barabushakiye ibyangombwa igihe inkambi yari itaraguka nka Karebya uvuga ko yabwiwe ko yabujijwe kujya mu ishyamba rye abwirwa ko ubutaka bwose buri hejuru y’umuhanda ari mu nkambi kandi afite icyemezo cy’ubutaka cya burundu cy’iryo shyamba yahawe na leta.

Aba baturage ariko ntibavuga rumwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bwo buvuga ko aba baturage bahawe ingurane mbere yo kubaka inkambi mu butaka bwabo.

Moses Kirenga, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gicumbi yagize ati “ Inzego zibishinzwe zirimo minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, zirimo MINEMA, zirimo ikigo gishinzwe ubutaka, n’akarere. Icyo ngicyo murimo kuvuga, hakurikijwe amategeko abigenga, abaturage bahawe ingurane zihwanye n’ibyo bari bafite, hanyuma ubutaka barabutanga.”

Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko aba baturage bahawe ingurane y’amafaranga ariko abaturage bo bakavuga ko biteguye no kugana inkiko ni biba ngombwa.

Bati” Kujya mu nkiko byari byo. Ni ukuvuga ngo abaturage bakwishyira hamwe bakarega leta, noneho leta ikaba yaturenganura.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi ariko bwo busaba aba baturage ko babugana bukabasobanurira ibyo batumva.

Inkambi ya Gihembe ikaba iherutse gufungwa burundu mu kwezi gushize nyuma y’uko yagiye yugarizwa n’ibiza binyuranye byiganjemo iby’imvura, inkangu ari na ko ibyo biza bigenda bisatira iyo nkambi yari icumbikiye imiryango isaga 2000 kuva mu myaka 24 ishize.

Mu myaka itatu yabanje ariko kuva mu 1994, ubwo butaka abaturage bavuga ko bamaze imyaka 27 barambuwe bwabanje gutuzwaho Abanyarwanda bahungukaga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *