Tanzania: Itegeko ryasizwe na Magufuli ryakumiraga abanyeshuri batwite ryakuweho

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma ya Tanzania yakuyeho itegeko ryakumiraga abanyeshuri batwaye inda mu mashuri ryari ryarashyizweho umukono na Perezida John Pombe Magufuli nk’uko byatangajwe na minisitiri w’uburezi, Joyce Ndalichako.

Ibi Prof. Ndalichako yabitangarije Dodoma kuri uyu wa Gatatu, itariki 24 Ugushyingo, aho yemeje ko ubu leta igiye kwemerera abanyeshuri bavuye mu ishuri kubera impamvu zitandukanye zirimo gutwara inda, gusubira kwiga mu buryo busanzwe nyuma yo kubyara.

Yabitangaje agaruka ku byagezweho mu burezi mu gihugu mu myaka 60 ishize Tanganyika ibonye ubwigenge.

“Nyuma kuri uyu munsi, ndatanga itangazo risobanura ukuntu abanyeshuri baretse ishuri kubera gutwita n’izindi mpamvu bazasubira mw’ishuri,”

Ikinyamakuru The Citizen dukesha iyi nkuru kivuga ko itegeko ryabanje gutambutswa mu 2002 ariko rigashimangirwa na Perezida John Pombe Magufuli mu 2017 ryabuzaga abanyeshuri batwaye inda kwiga mu mashuri asanzwe.

Magufuli yavugaga ko abakobwa batwaye inda batazajya babasha gukurikirana amasomo uko bikwiye nibamara kubyara kandi ko kuba mu mashuri kwabo bishobora kuba n’urugero rubi ku bandi bakobwa.

Guverinoma ya Tanzania yavugaga ko hari indi gahunda yihariye yagombaga guterwa inkunga na Banki y’Isi yemerera abanyeshuri birukanwe gukomeza kwiga mu zindi gahunda z’amahugurwa cyangwa mu bindi bigo by’uburezi byihariye.

.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *