Guverinoma y’u Bwongereza yafashe icyemezo cyo gukumira abagenzi baturuka mu bihugu 6 byo ku mugabane wa Afurika, bitewe n’ubwandu bushya bw’icyorezo cya Covid-19 bwabonetse muri Afurika y’Epfo bivugwa ko bukwirakwira mu buryo bwihuse.
Ibi bihugu ni Afurika y’Epfo, Botswana, Namibia, Lesotho, Eswatini na Zimbabwe; byose bihana imbibi.
Iki cyemezo Guverinoma y’u Bwongereza yagifashe nyuma y’aho Minisitiri w’Ubuzima wa Afurika y’Epfo, Joe Phaahla yemereje ko igihugu cye cyagaragayemo ubu bwandu.
Minisitiri Phaahla yagize ati: “Kuva ejo, ibimenyetso byatanzwe n’abaganga baturutse muri NGS byerekanye ko habonetse ubwandu bushya.”
Mu gihe inzego bireba zirimo umuryango mpuzamahanga wita ku buzima, WHO, zigikora isuzuma kuri iki cyorezo, abaturuka muri ibi bihugu bakumiriwe mu Bwongereza guhera kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2021.


