Umuhanzi Koffi Olomide wamamaye mu muziki wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko arasura Teritwari ya Beni mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, imaze igihe kirekire yugarijwe n’umutekano muke.
Uyu muhanzi wari wambaye imyambaro ijya gusa n’iy’igisirikare yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2021, i Goma, nyuma yo kugirana ibindi na Guverineri w’iyi Ntara, Lt. Gen. Constant Ndima.
Mu byo yavuze yaganiriye na Gen. Ndima, harimo gahunda y’ibihe bidasanzwe Perezida Félix Tshisekedi yashyize mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kuva muri Gicurasi 2021, agamije kugarura amahoro n’umutekano byaho byahungabanyijwe n’imitwe yitwaje intwaro.
Koffi yavuze ko arava i Goma, akajya gusura abavandimwe bari muri Teritwari ya Beni yibasirwa bikomeye n’ibitero by’umutwe w’iterabwoba wa ADF ukomoka muri Uganda, n’ubwo ngo hari ibyago.
Yagize ati: “Natekereje ko ari ibyago kujya muri Beni, ariko ndemera mbyirengere njye kureba niba ibyo abayobozi bambwiye ari impamo.”
Uyu muhanzi yigereranyije n’umubyeyi mu muziki witwa Papa Koffi, akaba afite abana muri Kivu y’Amajyaruguru. Abo ngo agomba kubasura, akamenya uko bamerewe.


