Guverinoma y’u Bufaransa, Gérald Darmanin yasubitse ikiganiro yari kugirana n’iy’u Bwongereza bitewe n’ibaruwa Minisitiri w’Intebe, Boris Johnson yashyize ku karubanda.
Iki kiganiro cyari kuba hagati ya Minisitiri w’umutekano w’imbere w’u Bufaransa n’umunyamabanga w’u Bwongereza, Priti Patel.
Mbere y’uko iki kiganiro kiba, tariki ya 24 Ugushyingo 2021 hari abimukira baturutse mu Bufaransa, bambuka amazi magari bajya mu Bwongereza. Muri uru rugendo, bakoze impanuka, 27 barapfa.
Hakimara kuba iyi mpanuka, Boris yandikiye Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron ibaruwa igaragaza ibitekerezo by’ingamba akwiye gufata mu kurinda kwambuka kw’abimukira n’impanuka.
Muri iyi baruwa, Boris yanasabye Perezida Macron ko u Bufaransa bwajya gutwara abimukira bari mu Bwongereza banyuze muri iyi nzira, bukabasubiza iwabo.
Gusa ibibazo byabayeho nk’uko BBC yabitangaje, ni uko iyi baruwa Minisitiri Boris yayishyize ku karubanda, bibabaza Guverinoma y’u Bufaransa nk’uko byumvikanye mu magambo ya Minisitiri Darmanin, wagize ati: “Kuyishyira ku karubanda byabigize bibi.”
Byatumye u Bufaransa bukura Minisitiri Patel ku rutonde rw’abatumirwa bari kwitabira iki kiganiro. Minisitiri Darmanin ati: “Ibaruwa Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yashyize ku karubanda irababaje kandi yagize ingaruka ku biganiro byacu n’abafatanyabikorwa. Ku bw’ibyo, Priti Patel ntabwo akiri mu batumirwa.”
Ibi biganiro bizaba tariki ya 28 Ugushyingo, bizitabirwa n’u Bubiligi, u Buholandi, u Budage na Komisiyo y’Uburayi.


