Afurika y’Epfo irashinja u Bwongereza ubwihute mu kuyisubiza ku rutonde rutukura

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma ya Afurika y’Epfo yashinze iy’u Bwongereza kwihutira kuyisubiza ku rutonde rutukura hamwe n’ibindi bihugu bitanu byo ku mugabane wa Afurika, bitewe n’icyorezo cya Covid-19 gishya cyihinduranyije cyahawe izina rya B.1.1.529.

Itangazo ryasohowe n’ibiro bya Afurika y’Epfo bishinzwe ububanyi n’amahanga, DIRCO, kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2021, rivuga ko iki gihugu cyubaha uburenganzira bw’ibindi bihugu bwo gushyiraho ingamba zo kurinda abaturage babyo.

Gusa ngo icyemezo cy’u Bwongereza cyo kirimo ubwihute bitewe n’uko n’umuryango mpuzamahanga wita ku buzima, WHO, utaragitangaho impuruza. Rigira riti: “Icyemezo cya UK cyo kubuza by’agateganyo abanya-Afurika y’Epfo kujya muri UK gisa n’aho cyafatanwe ubwihute kubera ko na WHO ntiratanga inama ku kigomba gukurikiraho.”

Ibi biro byemeza ko iki cyemezo kigira ingaruka ku rwego rw’ubukerarugendo muri Afurika y’Epfo, byatangaje ko guverinoma zombi zigirana ibbiganiro kugira ngo harebwe igikwiye cyakorwa.

Kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2021 ni bwo Minisitiri w’Ubuzima w’u Bwongereza yatangaje ko Afurika y’Epfo n’ibindi bihugu 5 bihana imbibi bijya ku rutonde rutukura guhera kuri uyu wa 26.

Iki cyemezo cyafashwe mu gihe WHO igikora ubushakashatsi kuri iki cyorezo cyihinduranyije, bivugwa ko cyaba gikwirakwira mu buryo bwihuse kurusha ibindi byose byabayeho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *