Dr Sezibera yavuze ko serivisi za MTN zitajyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Dr Richard Sezibera wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yiyunze n’abandi bamaze igihe banenga serivisi za MTN Rwandacell, by’umwihariko kuri interineti igenda gake cyangwa ntikore no mu guhamagarana.

Bigaragarira mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2021, aho yagize ati: “U Rwanda twifuza na MTN Rwanda ntaho bihuriye pe! Serivisi mbi cyane!”

Ubutumwa bwe bwakiriwe neza n’abamukurikira kuri uru rubuga, buri umwe asobanura uko ikibazo cya serivisi mbi z’iki kigo kimaze igihe, bamwe bashinja urwego rw’igihugu ngenzuramikorere, RURA, kukigendamo gake.

Uwitwa Lavie Mutanganshuro yatangaje ati; “Ntekereza ko na RURA [igenzura imikorere y’ibigo] itegereje ko PK (Paul Kagame) acyinjiramo. Ikibazo kimaze igihe ariko birasa n’aho bo batabirambiwe. Rimwe hagaragara ibibazo bya network mu guhamagarana, vuba aha hari ibibazo bya MoMo, ubu ngubu ni ikibazo cya interineti ifunguka, ikongera ikifunga.”

Uwitwa Eloi Inkotanyi Cyane yagize ati: “Ni ukuri 100%…baracyatanga serivisi mbi gusa RURA ni yo kibazo kuko ntikurikiza ibyo itubwira.”

Rudahunga Désiré na we abona ikibazo kuri RURA yakabaye yaragize icyo ikora kuri iki kigo. Yashimiye Dr Sezibera ati: “Murakoze cyane nyakubahwa, iyi sosiyete imaze imyaka iduha serivisi mbi kandi ntacyo RURA ibishinzwe ibikoraho rwose.”

B Vanis yavuze ko kuva bivuzwe na Dr Sezibera ahari iki kibazo cyashakirwa umuti. Mu butumwa bwe yamenyesheje (tag) MTN Rwanda, yagize ati: “Ahari uyu muramwumva kurusha twe.”

Ni ibibazo RURA yari yitezweho gukemura

Tariki ya 19 Kanama 2021, RURA yasohoye itangazo igaragaza ko yamenye ibibazo bya serivisi mbi za MTN Rwanda birimo: amarezo make, guhamagarana telefone zikupa no guhamagarana amajwi ntiyumvikane.

Uru rwego ngenzuramikorere icyo gihe rwatangaje ko rwahaye iki kigo igihe ntarengwa cyo kuba cyakemuye ibi bibazo, tariki ya 29 Ukwakira 2021 mu Mujyi wa Kigali na tariki ya 20 Ugushyingo 2021 mu bindi bice by’igihugu, mu gihe cyaba kitarabikemura, ikagifatira ibihano.

Inkuru y’igihe ntarengwa MTN yahawe https://bwiza.com/?RURA-yamenyesheje-MTN-Rwanda-ko-ishobora-kuyifatira-ibihano

Tariki ya 28 Ukwakira mbere y’uko igihe ntarengwa mu Mujyi wa Kigali kigera, MTN yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru, isobanura ko yasabye RURA kucyongera kubera ko ngo ibibazo bihari byose ntibyaba byakemutse, gusa isobanura ko hari byinshi yamaze gukemura.

Umuyobozi ushinzwe tekiniki muri MTN Rwanda, Eugene Gakwerere yagize ati: “Kugeza ubu nibura kuri 80% byarakemutse muri Kigali.” Yavuze ko byibuze ibi bibazo byazaba byarakemutse muri Werurwe 2022.

RURA iherutse gutangaza ko iri kwiga ku busabe bwa MTN Rwanda, igenzura niba ibyo iki kigo cyemeza ko cyakemuye koko byarakemutse. Yavuze ko igenzura nirirangira, ari bwo hazamenyekana icyo ikizakurikiraho.

Umuyobozi Mukuru wa RURA, Nsabimana Ernest yatangaje ati: “Twakiriye raporo y’ibyo bamaze gukemura, natwe turi kubisuzuma. Tuzasuzuma impamvu zatumye batinda gukemura ibi bibazo n’ikigero byakemuweho, hanyuma tubishingireho dufata icyemezo. Ntabwo twafata icyemezo tutarakora isuzuma. Nidusangamo amakosa, inama ngenzuramikorere izicara, ifate icyemezo.”

Soma iyi nkuru mu buryo burambuye hano https://bwiza.com/?Icyemezo-cya-RURA-kuri-MTN-Rwanda-kiramenyekana-vuba

Mu gihe hategerejwe icyemezo cya RURA, bamwe mu bakiriya b’iki kigo kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa 25 Ugushyingo barataka ikibazo cya interineti. Baravuga ko igenda yivanaho buri kanya.

Soma Izindi Nkuru

36 Responses

  1. Dr Sezibera yavuze ko serivisi za MTN zitajyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda
    Mwebwe muravuga ibyo byoroshye ifite abakozi basuzugura wagirango barabitojwe muzagane muri CHIC.

      Sha byo barasuzugura wagirango ntago aritwe bakorera????

    2. Dr Sezibera yavuze ko serivisi za MTN zitajyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda

  3. Dr Sezibera yavuze ko serivisi za MTN zitajyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda
    Service zabo nimbi cyane ahubwo ni hafi ya ntazo kko abacyene bo ntibanabasha kwibonamo

  4. Dr Sezibera yavuze ko serivisi za MTN zitajyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda
    Service zabo nimbi cyane ahubwo ni hafi ya ntazo kko abacyene bo ntibanabasha kwibonamo

  5. Dr Sezibera yavuze ko serivisi za MTN zitajyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda
    Yenda bizakemuka ari uko Umuvugizi w’abanyarwanda abihagurukiye ubwe.
    Si we gusa dufite!!!

  6. Dr Sezibera yavuze ko serivisi za MTN zitajyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda
    Yenda bizakemuka ari uko Umuvugizi w’abanyarwanda abihagurukiye ubwe.
    Si we gusa dufite!!!

  7. Dr Sezibera yavuze ko serivisi za MTN zitajyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda
    MTN yaribonye sha idukinisha nkaho turi bucura yayo

  8. Dr Sezibera yavuze ko serivisi za MTN zitajyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda
    MTN yaribonye sha idukinisha nkaho turi bucura yayo

  9. Dr Sezibera yavuze ko serivisi za MTN zitajyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda
    Nanjye ndimubamaze kuzinukwa nimikorere ya MTN RWANDA.
    Umuntu agira ikibazo, wa dialinga 100 ntahagire umuntu ukwitaba.
    Mbese muri make service za MTN ntakigenda.
    They earn money for services not provided to people.

  10. Dr Sezibera yavuze ko serivisi za MTN zitajyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda
    Nanjye ndimubamaze kuzinukwa nimikorere ya MTN RWANDA.
    Umuntu agira ikibazo, wa dialinga 100 ntahagire umuntu ukwitaba.
    Mbese muri make service za MTN ntakigenda.
    They earn money for services not provided to people.

  11. Dr Sezibera yavuze ko serivisi za MTN zitajyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda
    Nanjye ndimubamaze kuzinukwa nimikorere ya MTN RWANDA.
    Umuntu agira ikibazo, wa dialinga 100 ntahagire umuntu ukwitaba.
    Mbese muri make service za MTN ntakigenda.
    They earn money for services not provided to people.

  12. Dr Sezibera yavuze ko serivisi za MTN zitajyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda
    Nanjye ndimubamaze kuzinukwa nimikorere ya MTN RWANDA.
    Umuntu agira ikibazo, wa dialinga 100 ntahagire umuntu ukwitaba.
    Mbese muri make service za MTN ntakigenda.
    They earn money for services not provided to people.

  13. Dr Sezibera yavuze ko serivisi za MTN zitajyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda
    MTN RWANDA ni kigo kigenga ahari? Niba byigeho kuko net work zanze burundu? Ubwo imyigire ya banyeshuri kuri murandasi bizagenda gute? Ubwo bashaka ko nyakubahwa poul kagame ahaguruka nkuko yahagutse kubya camera zo mumuhanda? Oya babikemure vuba bindidiza iterambere! Murakoze.

  14. Dr Sezibera yavuze ko serivisi za MTN zitajyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda
    MTN RWANDA ni kigo kigenga ahari? Niba byigeho kuko net work zanze burundu? Ubwo imyigire ya banyeshuri kuri murandasi bizagenda gute? Ubwo bashaka ko nyakubahwa poul kagame ahaguruka nkuko yahagutse kubya camera zo mumuhanda? Oya babikemure vuba bindidiza iterambere! Murakoze.

  15. Dr Sezibera yavuze ko serivisi za MTN zitajyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda
    MTN RWANDA ni kigo kigenga ahari? Niba byigeho kuko net work zanze burundu? Ubwo imyigire ya banyeshuri kuri murandasi bizagenda gute? Ubwo bashaka ko nyakubahwa poul kagame ahaguruka nkuko yahagutse kubya camera zo mumuhanda? Oya babikemure vuba bindidiza iterambere! Murakoze.

  16. Dr Sezibera yavuze ko serivisi za MTN zitajyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda
    MTN RWANDA ni kigo kigenga ahari? Niba byigeho kuko net work zanze burundu? Ubwo imyigire ya banyeshuri kuri murandasi bizagenda gute? Ubwo bashaka ko nyakubahwa poul kagame ahaguruka nkuko yahagutse kubya camera zo mumuhanda? Oya babikemure vuba bindidiza iterambere! Murakoze.

  17. Dr Sezibera yavuze ko serivisi za MTN zitajyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda
    MTN RWANDA ni kigo kigenga ahari? Niba byigeho kuko net work zanze burundu? Ubwo imyigire ya banyeshuri kuri murandasi bizagenda gute? Ubwo bashaka ko nyakubahwa poul kagame ahaguruka nkuko yahagutse kubya camera zo mumuhanda? Oya babikemure vuba bindidiza iterambere! Murakoze.

  18. Dr Sezibera yavuze ko serivisi za MTN zitajyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda
    MTN RWANDA ni kigo kigenga ahari? Niba byigeho kuko net work zanze burundu? Ubwo imyigire ya banyeshuri kuri murandasi bizagenda gute? Ubwo bashaka ko nyakubahwa poul kagame ahaguruka nkuko yahagutse kubya camera zo mumuhanda? Oya babikemure vuba bindidiza iterambere! Murakoze.

  19. Dr Sezibera yavuze ko serivisi za MTN zitajyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda
    Nukuri bantwara amafranga kuri balance, nabahamagara ngo ntibari kubona aho yagiye(frw)ngo ntegereze amasaha 2 bakore updates ngo nze kongera mbahamagare, nakongera bati wongere mukanya.ejo bwo 26 kugura unite kuri momo byari byanze.Nibadufashe rwose bahindure version bakoresha ubanza ishaje.Merci!

    1. Dr Sezibera yavuze ko serivisi za MTN zitajyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda
      Urugero nka Nyagatare Barija sim card ya mtn ntacyo wayimaza pe kuko ntipfa gufatisha umuntu ku murongo wanamufatisha ntimwumvane, hakenewe ubuvugizi rwose.

    2. Dr Sezibera yavuze ko serivisi za MTN zitajyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda
      Urugero nka Nyagatare Barija sim card ya mtn ntacyo wayimaza pe kuko ntipfa gufatisha umuntu ku murongo wanamufatisha ntimwumvane, hakenewe ubuvugizi rwose.

  20. Dr Sezibera yavuze ko serivisi za MTN zitajyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda
    Nukuri bantwara amafranga kuri balance, nabahamagara ngo ntibari kubona aho yagiye(frw)ngo ntegereze amasaha 2 bakore updates ngo nze kongera mbahamagare, nakongera bati wongere mukanya.ejo bwo 26 kugura unite kuri momo byari byanze.Nibadufashe rwose bahindure version bakoresha ubanza ishaje.Merci!

  21. Dr Sezibera yavuze ko serivisi za MTN zitajyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda
    Rwose MTN nivugurure imikorere yayo kuko ikabije kuba mini. Nkatwe turi hanze ya Kigali network zayo zatunaniye, aho uhamagara umuntu mwatangira kuvugana bikahita byikupa.

  22. Dr Sezibera yavuze ko serivisi za MTN zitajyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda
    Rwose MTN nivugurure imikorere yayo kuko ikabije kuba mini. Nkatwe turi hanze ya Kigali network zayo zatunaniye, aho uhamagara umuntu mwatangira kuvugana bikahita byikupa.

  23. Dr Sezibera yavuze ko serivisi za MTN zitajyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda
    Nange rwose MTN narayirambiwe cyane nkubu uragura MEGA zigashira ntacyo ukoze RURA ibyihishinyuma wasanga ibiziranye na MTN mugikari

  24. Dr Sezibera yavuze ko serivisi za MTN zitajyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda
    Nange rwose MTN narayirambiwe cyane nkubu uragura MEGA zigashira ntacyo ukoze RURA ibyihishinyuma wasanga ibiziranye na MTN mugikari

  25. Dr Sezibera yavuze ko serivisi za MTN zitajyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda
    Nange rwose MTN narayirambiwe cyane nkubu uragura MEGA zigashira ntacyo ukoze RURA ibyihishinyuma wasanga ibiziranye na MTN mugikari

  26. Dr Sezibera yavuze ko serivisi za MTN zitajyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda
    Nange rwose MTN narayirambiwe cyane nkubu uragura MEGA zigashira ntacyo ukoze RURA ibyihishinyuma wasanga ibiziranye na MTN mugikari

  27. Dr Sezibera yavuze ko serivisi za MTN zitajyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda
    Rwose ibyo bibazo bakemure nkubu Nyagatare Barija birakabaje sim card ya mtn ntacyo wayimaza

  28. Dr Sezibera yavuze ko serivisi za MTN zitajyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda
    Rwose ibyo bibazo bakemure nkubu Nyagatare Barija birakabaje sim card ya mtn ntacyo wayimaza

  29. Dr Sezibera yavuze ko serivisi za MTN zitajyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda
    Ntabwo mwe muzi amafrs baba barimo kwinjiza sha! Ubu se mwibwira ko ubuyobozi bukuru buba butabizi kndi ikibazo kimaze umwaka urenga abantu dusakuza?! Ibihombo badushyiramo nitwe tubizi! Ubundi izi servises mbi za MTN RWANDA nta handi wazisanga, ubundi ni gute waba ahantu hatagira networks bihoraho kndi ufite umunara muri 50metres koko?! Ubundi iyi minara yo mu Rwanda irakora cyangwa nibaringa?! Twe abatuye ku mupaka wa DRC usanga umunara WO mu Rwanda ukuri muri 50metres naho phone yawe urimo uruvangitirane rw’iminara yo muri Congo kndi yo iri muri 3kilometres, gusa Mtn irarengana ntiwabona urimo kwinjiza cyane ngo uhagarike aho urimo kwinjiriza,byose nabishyira kubashinzwe kureberera rubanda nibo baba babyihishe inyuma, murakoze.

  30. Dr Sezibera yavuze ko serivisi za MTN zitajyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda
    Ntabwo mwe muzi amafrs baba barimo kwinjiza sha! Ubu se mwibwira ko ubuyobozi bukuru buba butabizi kndi ikibazo kimaze umwaka urenga abantu dusakuza?! Ibihombo badushyiramo nitwe tubizi! Ubundi izi servises mbi za MTN RWANDA nta handi wazisanga, ubundi ni gute waba ahantu hatagira networks bihoraho kndi ufite umunara muri 50metres koko?! Ubundi iyi minara yo mu Rwanda irakora cyangwa nibaringa?! Twe abatuye ku mupaka wa DRC usanga umunara WO mu Rwanda ukuri muri 50metres naho phone yawe urimo uruvangitirane rw’iminara yo muri Congo kndi yo iri muri 3kilometres, gusa Mtn irarengana ntiwabona urimo kwinjiza cyane ngo uhagarike aho urimo kwinjiriza,byose nabishyira kubashinzwe kureberera rubanda nibo baba babyihishe inyuma, murakoze.

  31. Dr Sezibera yavuze ko serivisi za MTN zitajyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda
    Mtn yo rwose yadufashe bugwate kubera ifite abakiriya benshi Kandi ugasanga na wa muturage wo mucyaro niyo akoresha. Nkabona abantu bakeneye internet nziza twakwikoreshereza Airtel. Yo ntabwo ijya intenguha,nubu niyo ndi gukoresha.

  32. Dr Sezibera yavuze ko serivisi za MTN zitajyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda
    Mtn yo rwose yadufashe bugwate kubera ifite abakiriya benshi Kandi ugasanga na wa muturage wo mucyaro niyo akoresha. Nkabona abantu bakeneye internet nziza twakwikoreshereza Airtel. Yo ntabwo ijya intenguha,nubu niyo ndi gukoresha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *