Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed yashyize hanze amashusho amugaragaza ayoboye ingabo za Leta ku rugamba zihanganyemo n’imitwe yitwaje intwaro yihuje irimo TPLF uharanira ubwigenge bwa Tigray na OLA wa Oromo.
Muri iyi videwo y’umunota 1 n’amasegonda 21 iri kuri Twitter ye, Minisitiri Abiy wavuye mu gisirikare afite ipeti rya Lieutenant Colonel agaragara amanuka imisozi, yashyize icyombo (radiyo) ku gutwi, akikijwe n’abandi basirikare.
Avuga ko ingabo za Leta zigaruriye ibirindiro by’ingenzi kandi zigomba kubohora udusigaye mu maboko y’iyi mitwe yitwaje intwaro. Ati: “Uyu musozi mubona inyuma ni agace k’umusozi kari ibirindiro bikomeye by’umwanzi kugeza ejo. Ubu twamaze kwigarurira aka gace mu buryo bwuzuye, morali mu basirikare bacu iri hejuru, intambara turi kuyitsinda cyane.”
Yakomeje ati: “Ubu twafashe Kasagita. Uyu munsi turafata Chifra na Burka. Turakomeza kugeza igihe Ethiopia yose izabohorerwa. Icyo dushaka kubona ni Ethiopia imeze neza kubera ibitambo byacu-kuba umunya-Ethiopia cyangwa se kuba Ethiopia. Dufite icyizere ko tuzabigeraho binyuze mu ntsinzi. Abaturage bacu baturi inyuma, abavandimwe bacu ba Ethiopia bari gukora ibishoboka byose kugira ngo amajwi yabo yumvikane.”
Tariki ya 24 Ugushyingo 2021 ni bwo Abiy Ahmed yatangaje ko agiye kwiyoborera urugamba, arahirira gutahukana intsinzi. Ku nshingano ya Minisitiri w’Intebe, yahasize by’agateganyo uwari umwungirije.
Kuva yagera ku rugamba, biravugwa ko morali mu basirikare ari yose, icyizere cyo gutsinda iyi mitwe yitwaje intwaro yasatiraga umurwa mukuru Addis Ababa cyiyongereye, batangira kwigarurira uduce tumwe na tumwe.

10 Responses
Abiy Ahmed yashyize ahabona amashusho ye ayoboye urugamba
Eh,Ok.Uyu nawe araje apfe nk’urwa President wa Tchad,Idrissa Itno.

Twipfurije intsinzi ingabo za reta kuko izi rébellion nuku destabilisa africa

Kbs ibyo Abiy yakoze nibyo. Iyo warwaniye igihugu urakomeza ukakirwanira,ntabwo wishinga kuguma ahashyushye nkamazurantoki. Ugirango ndabeshya azambaze kuri 0788608716 muhe ubuhamya bufite ibimenyetso.

Ni bakomere Ku rugamba ingabo za Leta.twipfuza kubona Ethiopia irimwo amahoro ntibe nkuko Lybia yabaye.Ahmed nakomere hamwe n’ingabo zye.

Imana ifashe abavandimwe ba Ethiopia